Umutwe wa M23 uravugwaho kuba wakajije ibirindiro i Kibumba muri Nyiragongo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, byatumye hari abakeka ko waba uri kwitegura urugamba rukarishye.
Bivugwa ko uyu mutwe watangiye gushinga ibirindiro bikomeye i Kibumba kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mata 2023 nk’uko byemezwa n’abafite amakuru y’imvaho.
Ibi byatashimangiwe na Sosiyete Sivile yo muri aka gace, aho bivugwa ko hari abarwanyi benshi baturutse Rutshuru bakaza muri Kibumba mu rwego rwo gukaza ibirindiro muri aka gace.
Amakuru avuga ko bazanye imbunda ziremereye muri ibi birindiro byo mu mujyi wa Kibumba mu gihe hafi y’aha hari ibi birindiro ari ho hari ingabo za EAC ziri ahitwa kuri “Antene eshatu”, aho ingabo za Kenya za EAC ziherereye.
Abaturage bagarutse muri uyu mujyi bavuga ko batinya imirwano yegereje muri ako gace hamwe n’inyeshyamba nyinshi zaje.
Ni mu gihe muri mu gice gishyira amajyepfo ya Teritwari ya Nyiragongo, humvikanye urusaku rw’amasasu menshi, yumvikanye kuva ku wa Kabiri w’iki Cyumweru kugeza ejo hashize, mu gihe hataramenyekana impamvu yayo.
RWANDATRIBUNE.COM
Abo ni abasiviri babitangaza. Abasirikare baba mu birindiro ntabwo babaho mu kavuyo