Mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Nyakuguma mu Kagari ka Kagasa, Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, hasanzwe umurambo w’umugabo wakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, bikaba bikekwa ko yishwe n’uwo babanje kurwana.
Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, bamusanze muri iri shyamba mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Rutubuka Emmanuel, yemeje aya makuru, avuga uyu mugabo bamusanze yapfuye koko.
Uyu muyobozi uvuga ko nta byinshi yavuga kuri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi kuko RIB yahise itangira iperereza, yagize ati “yari afite amaraso bigaragara ko hari umuntu bashobora kuba barwanye.”
Yaboneyeho kwibutsa abaturage ko bagomba kugira uruhare mu kwicungira umutekano, avuga ko abagizi ba nabi n’abakoze ibi hari igihe babaho ariko ko haba hakwiye gutangwa amakuru ku gihe.
Umurambo w’uyu mugabo wahise ujyanwa muri Laboratwari y’Igihugu ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma rizanafasha mu iperereza.
RWANDATRIBUNE.COM