Ni kenshi hagiye havugwa ikibazo cy’amazi mu murenge wa Masaka abaturage bavuga ko kuyabona ari intambara ariko Ubuyobozi bw’umurenge butangaza ko ubu batangiye kuyabona rimwe mu cyumweru Kandi hariho imirongo migari yo gukemura iki Kibazo burundu kuburyo ngo mumpera za 2021 hazaba hari amazi ahagije.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Masaka, Segatashya Alex, avuga ko ubu abaturage babona amazi rimwe mu cyumweru , akavuga ko impamvu yateraga kubura amazi ari uko hari imiyoboro mito y’amazi Kandi abaturage bariyongereye kubera uyu murenge uri guturwa cyane.
Ati” mu Rwego rwo gukemura iki kibazo hari kwagurwa umuyoboro w’amazi uturuka mu karere ka Rwamagana hamwe n’umuyoboro w’amazi uzaturuka mu karere ka Bugesera mu mushinga uyu murenge uri gufashwamo n’umujyi wa Kigali “.
Segatashya, Akomeza avuga ko ubu hatangiye kubakwa ibigega bizajya bifata amazi kuburyo ngo mu mpera z’umwaka wa 2021 ikibazo cy’amazi kizaba cyarakemutse
Umurenge wa Masaka ufite amasibo 416 , imidugudu 46, Utugari 6, ingo zisaga 5200 ukagira ubuso bungana na 56.2 Kirometero kare.
Nkundiye Eric Bertrand