Gusiragira kungurane z’imitungo nk’amazu, ibihingwa cyangwa se imirima byangijwe n’ibikorwa remezo , bimaze kuba nk’umuco, kuko benshi iyo bababariuriye ibyangijwe ntibahite bahabwa ingurane kugira ngo bazazihabwe bibabiza ibyuya. Nk’uko byagendekeye aba baturage bo mu murenge wa Masaka akarere ka Kicukiro.
Abaturage bamwe bo mu murenge wa Masaka, akarere ka Kicukiro aha ni mu mujyi wa Kigali, bamaze igihe kigera k’umwaka basiragira ku ngurane z’ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi nyamara kugira ngo babone igisubizo byabaye ikibazo.
Aba baturage bemeza ko uku kudahabwa ingurane kugihe bibinjiza mu bukene bukabije, ngo kuko uko umunsi wije undi ukaza agaciro k’ibintu kariyongera nyamara amafaranga babariwe cyera yo ntabwo yiyongera aracyari kuri yayandi y’igihe agaciro k’ibintu kari kakiri hasi cyane.
Si aha honyine kuko hirya no hino usanga abaturage batandukanye barimo kurira kubera iki kibazo, baba abangirijwe n’imihanda, imiyoboro y’amazi, iy’amashanyarazi cyangwa se ibindi bikorwa remezo bitandukanye.
Abaturage bo mu murenge wa Masaka bangirijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi
Icyo benshi bahuriza ho ni uko batarwanya ibikorwa remezo ahubwo ko basaba Leta kunoza uburyo ibibazo bivutse kubera ibyo bikorwa remezo byakemurwa ntawe bihutaje.
Aba baturage bakomeza bavuga ko niba ntagikozwe inzara igiye kubica kuko imitungo yabo yangiritse ariyo yari ibatunze, bagasaba Leta gukurikirana icyo kibazo.
Twagerageje gushaka umuyobozi w’akarere ka Kicukiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage kuri Telephone ngo tumubaze iby’iki kibazo, ntitwabasha kumubona kugeza igihe twandikaga iyi nkuru.
Umuhoza Yves