Nyuma yo kuva mu karere ka Bugesera Dr Frank Habineza yakomereje ibikorwa byo kwiyamama mu karere ka Kicukiro.
yabwiye abaturage bo mu karere ka Kicukiro ko ibyo
Dr Frank yatangarije aba Kicukiro ko ubwo batangiraga ibikorwa byo kwiyamamaza hari ibikangisho byabageragaho ko nibakomeza gahunda yo gushaka kwiyamamaza bazikura ku mugati.
Gusa yavuze ko batigeze bacika intege akabasubiza ko icyamuzanye mu ruhando rwa politiki atari umugati ahubwo ko ari ukuvuganira abanyarwanda.
Dr Frank mu guhamya ibyo avuga yatanze umwanya maze bamwe mu barwanashyaka ba Green Party bashimangira ko ibyo avuga ari ukuri.
Umurwanashyaka akaba na kandida depite, madam Jowana yavuze ko bashimira Green Party kuko yatanze ubuvugizi abana babanyarwanda bakaba barya ku ishuri aho avuga ko nk’ababyeyi byabafashije cyane.
Dr Frank Habineza yongeyeho ko nibamutora iryo funguro abana bafatira ku ishuri rizajya riba ryuzuye abana bagahindurirwa indyo buri munsi yongeraho ati ” ririho nakaboga”.
Yanashimangiye ko imiti ivura umuntu agakira neza izajya ibonwa na bose hatagendewe ku bwishingizi umuntu akoresha ko nabafite mituweli bazajya bagurira imiti muri farumasi.
Yongeye gushimangira ko ibigo bya transit center bidafite iburenganzira bwo gufunga abantu ko nibamugirira icyizere bakamutora ibyo bigo byose bizakurwaho ngo ahereye kucyo kwa Kabuga.
Yakomeje avuga ko natorwa azakuraho iminsi 30 abantu bafungwa yagateganyo kuko nabyo bitemewe ngo binyuranyije n’amategeko ahubwo akavuga ko bazongerera ubushobozi RIB ndetse n’abunzi bakazajya bakurikirana ibyaha byoroheje bidasabye ko abantu bajyanwa mu bigo byitwa mu nzererezi.
Akomeza avuga ko nkuko yari ashinzwe kugaruza umutungo wa leta ari nako abazajya bafungira abantu ubusa nta bushishozi bakoze aribo bazajya babiryoza.
Gutora Green Party nta gihombo kirimo kuko twifuriza abanyarwanda ubizima bwiza Dr Frank Habineza asoza yanashishikarije abaturage b’akarere ka Kicukiro kuzatora kuri kagoma kuko ngo ariho heza.
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune.com