Ahagana saa tanu za mugitondo ku wa Gatandatu tariki ya 8 Gicurasi ni bwo abapolisi bafashe abantu 30 bari mu rugo rwa Rudasingwa Jean Claude w’imyaka 37 bari mu nama yo gutegura ubukwe bwe. Bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba mu Kagari ka Gasanze, mu Mudugudu wa Nyabitare.
umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko abo bantu bari bateraniye mu cyumba cy’uruganiro begeranye cyane, mu gihe amabwiriza avuga ko abantu bagiye guteranira mu nama barenga 20 bagomba kuba babanje kwipimisha icyorezo cya COVID-19 kandi ntibarenge 30% bitewe n’ingano y’icyumba bagiye guhuriramo.
CP Kabera yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma abo bantu bafatwa nyuma yo gutanga amakuru.
Ati: “Nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko hari abantu barimo kurenga ku mabwiriza, abapolisi bahise bajya muri urwo rugo basanga koko mu nzu ya Rudasingwa hateraniye abantu 30 bari mu nama y’ubukwe bwe mu cyumba cy’uruganiriro”.
CP Kabera yongeye kuburira abantu barenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bagakora amahuriro cyangwa inama bibwira ko nta muyobozi ubabona.
Ati: “Abantu bagomba kumenya ko igihe cyose bagomba kubahiriza amabwiriza ya Leta ajyanye no kurwanya icyorezo cya COVID-19. Bagomba kubahiriza amabwiriza yose ajyanye n’ubuzima kandi bakamenya ko Polisi y’u Rwanda itazigera irambirwa kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza”.
Rudasingwa Jean Claude ari na we witegura gukora ubukwe tariki ya 15 Gicurasi 2021 yemeye ko yakoze amakosa yo kurenga ku mabwiriza abisabira imbabazi.
Ati: ”Mu cyumweru gitaha mfite ubukwe niyo mpamvu natumiye inshuti n’abaturanyi kugira ngo bamfashe kubutegura. Twari 30 ubwo abashinzwe umutekano bazaga kudufata, twishe amabwiriza ya Leta ndabisabira imbabazi ndetse nzisabira na bagenzi banjye twari kumwe”.
Aba bantu uko ari 30 bajyanywe muri sitade ya ULK kugira ngo bongere baganirizwe ku bukana bw’icyorezo cya COVID-19 ndetse banibutswe amabwiriza yo kukirinda, inzego zibishinzwe zikaba zigomba kubaca amande nk’uko amabwiriza abiteganya.