Bamwe mu baturage batuye umujyi wa Kigali no mu nkengero zawo baravuga ko ibiciro cyane cyane iby’ibiribwa bikomeje kwiyongera bityo bigatuma ubuzima bwabo butagenda neza bitewe n’uko hari ibyo bakeneraga batakibona kuko byahenze ku masoko.
Urugero ngo ni nk’Ifu y’ibigori ya kawunga kimwe mu biribwa by’ibanze mu miryango iciriritse yazamutse hafi inshuro zigera kuri ebyiri ku giciro, bitewe n’ubwoko.
Umufuka w’ibiro 25 w’ifu y’ibigori itunganyirizwa mu Rwanda yo mu bwoko bwa Gashumba cyangwa Iraboneye waguraga Amafaranga ibihumbi 11,000 mu kwezi kwa mbere ubu uragura Amafaranga ibihumbi 20,000 ku masoko i Kigali.
Ibishyimbo mu kwezi kwa mbere byari ku kigereranyo cy’amafaranga 350 ku kiro kimwe, ubu imibare itangazwa na minisiteri y’ubuhinzi kuva ejo kuwa kane ikiro kiri hagati y’amafaranga 600 na 800 ku kiro kimwe.
Bamwe mu baturage batandukanye batuye umujyi wa Kigali baganiriye n’Umunyamakuru wa Rwandatribune bavuga ko ibiciro by’ibyangombwa nkenerwa ku masoko cyane cyane ibiribwa bigenda birushaho kuzamuka.
Urugero ni urw’Abacuruzi bakorera mu isoko rya Nyabugogo aho bavuga ko barangura bahenzwe ikaba ariyo mpamvu ituma nabo bacuruza ibicuruzwa byabo ku giciro kiri hejuru.
Ikindi bavuga nuko ibicuruzwa ari bicye kuko hari ibicuruzwa batakibona byaturukaga mu bihugu by’Abaturanyi bikaba ariyo mpamvu bigenda birushaho guhenda.
Umuyobozi wa Banki nkuru y’U Rwanda Bwana John Rwangombwa yemeza iby’iri zamuka ry’ibiciro ku masoko menshi ya hano mu Rwanda ariko akavuga ko ibyazamutse ari bicye ugereranyije n’ibindi.
Ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ejo kuwa kane John Rwangombwa yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza n’ifaranga ryihagazeho ugereranyije n’amafaranga y’amahanga.
John Rwangombwa yanabwiye kandi Abadepite ko koko hari ibiciro byazamutse cyane ku masoko ariko ko ibyazamutse ari bicye cyane ugereranyije n’ibyagumye aho biri cyangwa ibyagabanutse.
Norbert Nyuzahayo