Bamwe mu baturare bavuga ko ubujura bushukana bukoresheje ikoranabuhanga bukomeje gufata intera, bagasaba ko inzego zishinzwe iperereza kubihagurukira kuko abakora ubu bujura bafatirana abantu bananijwe n’akazi kenshi bakabatekera umutwe na bo kubera umunaniro ntibarebe kure ubwo bakaba barabibye.
Aba baturage baravuga ibi mu gihe mu Mujyi wa Kigali hateraniye inama mpuzamahanga y’abashinzwe gukurikirana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga yatangiye kuri uyu wa Mbere ikageza ku wa Gatanu.
Iyi nama yitabiriwe n’abaturutse mu Bihugu birimo Tanzania, u Burundi, Cameroon, Algeria ndetse n’u Rwanda rwayakiriye, barebeye hamwe ibikomoje gutiza umurindi ubujura bukorerwa abakoresha konti za banki ndetse na Telefone.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rutangaza ko mu myaka itatu ishize, bakiriye ibirego 550 bijyanye n’ubu bujura bukoreshejwe ikoranabuhanga byibwemo Miliyari 1,5 Frw.
Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko ubu bujura bw’abateka umutwe birirwa bahamagara abantu kuri telefone bababwira ko hari amafaranga yayobeye kuri tekefone zabo, bikomeje gufata intera bityo ko hakwiye kugira igikorwa.
Umwe yagize ati “Umuntu ashobora kumfatirana ndi mu kazi kenshi ndwi muri rwinshi akampamagara ati amafaranga akuyobeyeho ati mfasha muyatwoherereze ni ay’umukozi.”
Aba baturage bavuga ko hari n’abakoresha telefone z’abantu bapfuye kugira ngo bacurure abaturage babatekeye umutwe, bagasaba ko umuntu wajya afatirwa muri ibi yajya ahanwa by’intangarugero.
Undi ati “Icyo twasaba ni uko inzego zibishinzwe zajya zikurikirana abo bantu cyane cyane izo nimero ziba zamenyekanye, bishobora gutuma n’abandi bagenda bacika intege bakareka gukora ibyo bikorwa.”
Undi ati “Mu gihe habaye ibyaha nk’ibi, itegeko rishobora kubirebaho ntibibe ibyaha bisaza mu mwaka umwe cyangwa ibiri.”
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Dr Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko abashinzwe gukurikirana ibyaha bafite umukoro ukomeye wo guhashya ibi by’ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga.
Yagize ati “Ni icyaha kigenda gitera imbere buri gihe kandi bisaba ko abakurikirana ibi byaba bahora bari imbere y’abanyabyaha kuko ni ibyaha bigenda bihindura isura.”
Dr Ugirashebuja yabwiye abitabiriye iyi nama iteraniye i Kigali ko ubufatanye bw’Ibihugu ari bwo buzatanga umusaruro mu guhashya ibi byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
RWANDATRIBUNE.COM