Mu Rwanda hateraniye inama irimo kwigira hamwe uko ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) bwakoreshwa bugatanga umusaruro butagize icyo buhungabanya.
Ni inama ihurije hamwe inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ikoranabuhangana Inovasiyo (MINICT), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), hamwe n’abandi bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’ikoranabuhanga.
Muri 2021, nibwo UNESCO yemeje ko amahame ayobora ibihugu mu makuru y’uwo muryango mu rwego rwo gutanga imirongo migari igenderwaho ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ubwengebuhangano atari uko hari icyabaye ahubwo ari ukugirango hakumirwe ikibi gishobora guturuka mu ikoreshwa ryabwo.
Victor Muvunyi ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, avuga ko nubwo mu Rwanda hari ibyo batangiye kubijyanye n’imikoreshereze y’ubwenge buhangano, ariko hari n’imirongo migari y’uburyo iryo koranabuhanga ryakoreshwa mu Rwanda.
Bimwe mu bisabwa birimo kuba imbonwa (Data) zidashobora kujya ahagaragara nyiri ubwitwe atabizi, kubera ko ukoresha ikoranabuhanga aba agomba kumenya ko ayo ari amategeko abigenga.
Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, Albert Mutesa, avuga ko hari inyingo yakozwe ijyanye no kugirango abantu batandukanye n’ibihugu bamenye ukuntu bifata cyangwa bitwara mu gukoresha ubwenge buhangano.
Agira Ati “Nkuko mubizi ni ubumenyi buje vuba, bugezweho kandi bugenga Isi yose, ndetse no mu bintu bitandukanye, kuko tububona mu burezi no mu bundi bumenyi butandukanye bujyanye n’ubuhinzi, n’uburyo bwo kuvura, gutwara abantu n’ibintu, ni ubumenyi ubona ahantu hatandukanye kandi bugiye kuzaba buyobora Isi.”
Akomeza avuga ko Byabaye ngombwa kugirango UNESCO ifate iyambere, ishyireho ingamba zo kugirango abantu bamenye ukuntu babyitwaramo, agaciro bifite, uko bakorana, buzuzanya, kugirango birusheho kubabyagira akamaro, abantu bakorana neza hatagize abahutaza abandi, kuko ibintu nkabiriya byose bijyanye n’ubumenyi, iyo bitagenzuwe neza cyangwa ngo bihabwe umurongo umeze neza, bishobora kuba byagira ingaruka itarinziza, inama ikaba ariiyo kugirango abantu babyumve kimwe, basobanukirwe n’iyo nyigo yakozwe.
Bimwe mu byo abahuriye muri iyi nama barimo gusobanurirwa ni amabwiriza n’uburyo akurikizwa, kugirango iryo koranabuhanga ry’ubwenge buhangano rinogere abo rigenewe.
Norbert Nyuzahayo