Abayobozi b’Ingabo zirwanira mu kirere bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika bagiye guhurira mu Rwanda, mu nama y’iminsi itanu igamije kubaka ubufatanye bw’izi nzego.
Iyi nama ya 11 yiswe African Air Chiefs Symposium (AACS) yateguwe ku bufatanye na United States Air Forces in Europe – Air Forces in Africa (USAFE-AFAFRICA). Izabera muri Kigali Convention Centre ku wa 24 – 28 Mutarama 2022.
Izitabirwa n’abashyitsi bagera mu 160 bazaturuka mu bihugu 40 bihurira mu muryango uhuza Ingabo zirwanira mu Kirere mu bihugu bya Afurika, Association of African Air Forces (AAAF).
Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yatangaje iyi nama igamije gushyiraho ihuriro ry’abakuru b’Ingabo zirwanira mu kirere muri Afurika, ngo bafatanye guhangana n’ibibazo biri mu turere no ku rwego rw’umugabane wose muri rusange, binyuze mu bufatanye hagati y’izi nzego.
AACS ifite inshingano zo guharanira ubufatanye hagati y’Ingabo zirwanira mu kirere muri Afurika.
Kuva uyu muryango washingwa mu 2015, Association of African Air Forces yabaye ingenzi cyane mu guhuriza hamwe abanyamuryango, bakungurana ibitekerezo ku bibazo bihuriweho by’umutekano.
Umutwe w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere uyoborwa na Lt Gen Jean-Jacques Mupenzi.
UWINEZA Adeline