K’ubufatanye n’umuryango w’Afurika yunze ubumwe Leta y’u Rwanda yakiriye abandi bimukira 169 baturutse muri Libya bafite inkomoko mu bihugu bitandukanye birimo Eritrea, Sudani, Ethiopia, Somalia na Sudani y’Epfo.
Ni igikorwa cyabaye k’umugoroba wo kuri uyu wa 16 Ugushyingo ubwo indege izanye aba bimukira yageraga ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ku mugoroba .
Aba bimukira baje mu gihe urukiko rw’ikirenga rw’Ubwongereza rwafashe umwanzuro wo guhagarika burundu umushinga wo kuzana abimukira bakomotse muri icyo gihugu mu Rwanda. Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko “u Rwanda rugishikamye ku ntego yo gutanga ubuhungiro n’ubufasha ku baturage bari mu kaga.”
Aba bimukira baje basanga abandi basaga 500 bacumbikiwe mu nkambi ya Gashora iherereye mu karere ka Bugesera, mu gihe hagishakishwa ibihugu bishobora kubakira.
Mu 2019 nibwo Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi n’abandi bafatanyabikorwa, bashyizeho gahunda yo gufasha abimukira bari babayeho nabi mu nkambi zitandukanye muri Libya, bategereje kugera i Burayi.
Ni urugendo rugoye kuri benshi dore ko inkambi banyuramo muri Libya zashyizweho n’abashaka kubungukamo ngo babageze i Burayi, akenshi bamwe bagapfa bataragerayo kubera gufatwa nabi, gukorerwa ihohoterwa n’ibindi.
Kugeza ubu abagera ku 1500 nibo bamaze kunyuzwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu gihe abasaga 900 bamaze kubona ibihugu bibakira.
N’ubwo bamwe baba batumva neza igikorwa cyo kwakira aba bimukira mu gihugu cy’u Rwanda, hari benshi bamaze kubona akamaro kabyo ndetse bakemeza kocyatabaye ubuzima bwa benshi bari mu kaga aho bari bategerereje kubona ibihugu byabakira I Burayi.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com