Hoteli ebyiri zikomeye mu mujyi wa Kigali zigiye gutezwa cyamunara nk’uko Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD) yabitangaje , bikaba bivugwa ko imwe mu mpamvu yo kuzigurisha mu cyamunara yaba ari ingaruka zagizweho n’icyorezo cya Covid-19.
Hoteli zashyizwe mu cyamunara ni Hotel Villa Portofino Kigali iherereye i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo, na The Mirror Hotel iri i Remera muri Gasabo.
Iyi cyamunara irimo kuba hifashishijwe ikoranabuhanga kuva taliki 09 kugeza kuya 16 Kanama 2021.
Kimwe n’ibindi bikorwa by’iterambere, izo hoteli zombi ziri mu rwego rw’ishoramari rwagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Covid-19 guhera mu mwaka wa 2021 nkuko Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD) ibitangaza.
Urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo ruza imbere mu nzego zashegeshwe cyane na Covid-19 bitewe n’uko serivisi zo kwakira abantu zagiye zifungwa kenshi ndetse na ba mukerarugendo n’abitabira inama ziba imbonankubone baragabanyuka.
Mu rwego rwo kuzahura amahoteli n’ubukerarugendo kimwe n’izindi nzego zazahajwe n’iki cyorezo, Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigega cyatangiranye na miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda, kuri ubu kikaba kigeze kuri miliyari zisaga 350 Frw.
Hejuru ya 50% y’icyo kigega yagenewe kuzahura urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo rugikomeje guhura n’ingorane zo kubura abakiliya muri iki gihe Covid-19 ikomeje gukaza umurego no kwihinduranya ku Isi yose.
Ingabire Rugira Alice