Mu gihe hasigaye amezi agera kuri 4 ngo u Rwanda rwakire inama ya CHOGM (Commonwealth Heads of Government Meeting) ihuza abakuru b’Ibihugu buhuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), Umujyi wa Kigali uratangaza ko imirimo yo kubaka imihanda ku burebure bwa km 10 yitezweho kugabanya umubyigano w’imodoka mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira inama y’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza CHOGM mu mezi atanu ari imbere,igeze ku kigero cya 55%.
Ni imirimo yatangiye mu kwezi kwa cumi 2019, ikaba iteganyijwe gusozwa muri Mata uyu mwaka.
Aganira n’umunyamakuru wa Rwandatribune Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwaremezo n’imyubakire, Bwana Nsabimana Ernest yagaragaje zimwe mu mpamvu nyamukuru ziri gutuma bubaka imihanda imwe n’imwe mu nkengero z’umujyi ndetse no kuvugurura iyari isanzweho.
Ati “Ibibazo by’umuvundo w’imodoka ndetse n’umubyigano w’imodoka mu muhanda nibyo biri gutuma abantu bicara bakareba ese turakora iyihe mihanda kugira ngo mu gihe cy’inama zikomeye nka ziriya izo traffic jam tuzazigabanye zitazongera guteza ibibazo kuko nubwo igihugu kiba cyakira inama nkaziriya nkuru nkuru n’ubundi abantu bakomeza kujya mu kazi , ubuzima mu Mujyi wa Kigali buzakomeza.”
Imwe mu mihanda iri kubakwa izifashihswa mu gihe cy’iyi nama ni Umuhanda uva i Nyabisindu ukagera i Nyarutarama n’undi uva Kabeza ukagera Alpha Palace, ikaba ari imwe mu mishya ifite ibirometero 10 igiye kubakwa.
Bamwe mu batwara ibinyabiziga bavuga ko iyo mihanda izagabanya ku buryo bugaragara umubyigano w’imodoka.
Mukurarinda Claude utwara imodoka yavuze ko Uyu muhanda uva kabeza ukagera Alpha Palace uzaba ufasha cyane kuko wa mwanya wo guhera muri mubyiano wa Kicukiro, iyo byagendaga gutyo bacaga Sonatubes , ariko ubu bagiye kugira umuhanda wa kabiri ariko umubyigano uva ku muhanda wo kibuga (Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga) ugiye kugabanuka.
Ku bijyanye n’ikibazo cyo kwishyura baturage bazimurwa ahazubakwa iyo mihanda ndetse n’izavugururwa, bamwe bagaragaza kunyurwa, abandi bakagaragaza impungenge zabo.
Rutagengwa Adolphe aganira na Rwandatribune yavuze ko bahawe iminsi 5 yo kuba basenye kandi amazu yabo akaba yabagamo abantu bakodesha, avuga ko nubwo bahawe amafaranga angana n’agaciro k’ibyo bishyuye ariko bari bubahe iminsi irenze kuri 5 kugira ngo babashe kwitegura neza bashake aho bajya ndetse n’abakodeshaga amazu yabo babashe gushaka andi bakdesha.
Kubaka iyi mihanda ireshya na Km 10, Umujyi wa Kigaki uvuga ko bizatwara ingengo y’imari ingana na miliyari zirenga 10 z’amafaranga y’u Rwanda bikaba biteganyijwe ko bizarangira mu kwezi kwa kane uyu mwaka wa 2020.
NYUZAHAYO Norbert