Abagenzi bagaragaye bahagaze abandi bategereje ku murongo muremure kuri bisi ziri muri Gare ya Nyabugogo muri Kigali, mu murwa mukuru w’igihugu cy’u Rwanda muri iri joro rya Noheri, ubwo berekezaga mu cyaro kugira ngo bifatanye n’imiryango yabo kwizihiza Noheri.
Ni ibintu byabaye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, tariki ya 24 Ukuboza,ubwo bisi zagendaga mu nzira ari nyinshi zirengewe n’ubwiyongere bw’abagenzi, kubera kujya kwizihiza Noheli.
Aho Bisi zihagarara hari huzuye abagenzi bategereje gufata inzira ziva mu mujyi kugira ngo bajye mu miryango yabo kwizihiza iminsi mikuru.
Nubwo bisi zari nyinshi ariko abagenzi basabwaga gutonda umurongo amasaha menshi, abagenzi bategereje bihanganye bari kumwe n’imitwaro yabo, kandi abenshi bishyura mbere kugirango birinde kubura amahirwe yo kujya mu birori bya Noheri.
Imodoka zibuze mu gihe mu minsi ishyize Meya w’umijyi wa Kigali yari yatangaje ko mu minsi mikuru imodoka zitazabura.
Niyonkuru Florentine