Ni Ubushakashatsi bwakozwe na Purpose Rwanda muri Mutarama 2021 bugaragaza ko nibura muri Kigali ingo icumi ziba zifite umuntu umwe wabaswe n’ibiyobyabwenge. Uyu muryango ubu ufite abantu 612, mu kwezi kwa 7 hiyongeyeho 87. Muri 612, ababaswe n’inzoga ni 30%, ababaswe n’ibiyobyabwenge ni 8%, ababaswe n’ubusambanyi ndetse n’ibiyobyabwenge ni 49%. Abamaze gukira ni 201. Iyi akaba ari intambwe ikomeye uyu muryago ukomeje gutera.
Umuryango Purpose Rwanda wagaragaje uruhare rw’abanyarwanda mu kurwanya ingaruka ziterwa no kubatwa n’ibiyobyabwenge mu bukangurambaga watangije buzamara imyaka itanu kuva mu 2022 kugera mu 2027, usaba buri wese kugira uruhare mu gufatanya na Leta mu kwita ku bagizweho ingaruka n’ibiyobyabwenge no kubafasha kubireka.
Ibi Purpose Rwanda yabigarutseho mu gikorwa cy’ubukangurambaga yatangije ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022, mu muhango wahereye mu mujyi wa Kigali, mu rugendo rw’imyaka itanu rwitezweho gukiza urubyiruko ibihumbi 30 rwabatswe n’ibiyobyambwe
Judith Katabarwa, umunyamabanga Mukuru wa Purpose Rwanda, yagaragaje ko abanyarwanda ari bo bakwiye gufata iya mbere mu gufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge no guhangana n’ingaruka zibiturukaho.
Uruhare rwanjye ni uruhe, uruhare rwawe ni uruhe?
Ubu bukangurambaga burashishishikariza buri munyarwanda wese Kugira uruhare mu gukiza umuntu wabatswe n’ibiyobyabwenge , mu bantu ibihumbi mirongo itatu hakenewe nibura amafaranga ibihumbi ijana na makumyabiri (120000frw) kuri buri muntu wabaswe n’ibiyobyabwenge.
Judith Katabarwa, ati: “Nta muntu wigeze aremwa adafite impamvu cyangwa se adafite uruhare guhera ku mwana muto , ku rubyiruko, ku bakuru, ku basaza, twese dufite uruhare, dufite impamvu twaremwe. Iterambere ry’iki gihugu cyangwa se ry’u Rwanda rigizwe cyane cyane ahanini n’impano zacu Imana yaturemanye”.
Ubusanzwe uyu muryango udaharanira inyungu (Purpose Rwanda), ushyize imbere intego yo kubaka u Rwanda rw’intego ruzira ibiyobyabwenge. Kuva uyu muryango watangira kugeza uyu munsi, umaze kugera kuri byinshi byiza mu gufatanya na Leta kwigisha ababaswe n’ibiyobyabwenge ku buryo bafite umubare munini w’abo bafashije kubireka.
Ni gute ubuzima bw’undi byakiza undi?
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Purpose Rwanda, Agaba Bruno, yavuze ko bateganya ko byibura buri mwaka bazajya bafasha abantu 5000, kuko byagaragaye ko benshi mu babaswe n’ibiyobyabwenge bagerageza kwiyahura abandi bagakora ibikorwa bigira ingaruka ku bandi birimo ubujura, ubwicanyi, gufata ku ngufu, urugomo n’ibindi. ati “Ku bw’ibyo Purpose Rwanda iri hano kugira ngo yubake u Rwanda rufite intego rutarangwamo ibiyobyabwenge no kugorora ababatswe nabyo.”
Agaba Akomeza Avuga ko Ikindi cyo kwishimirwa ngo ni uko abavuye mu biyobyabwenge bigizwemo uruhare na Purpose Rwanda bangana 1000, ubu nabo bafatanya n’uyu muryango kwigisha bagenzi babo ndetse ngo biratanga umusaruro ugaragara.
Urugero ni urwa Byukusenge Alain, watanze ubuhamya bw’ukuntu uyu muryango Purpose Rwanda wamufashije kureka ibiyobyanbwenge ubu nawe akaba afite benshi amaze guhindura.
Byukusenge Alain, yatanze ubuhamya bukomeye bw’uko yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge akoresha ikiyobyabwe cya Heroin, aho ngo yagitangiye akitera mu rushinge, ariko ngo ahanini ngo yabitewe n’igikundi cy’abana b’abaturanyi.
Ubuhamya bwe ni burebure, ariko mu ncamake yavuze ukuntu ko icyabimuteye cyane ari uko yabanaga n’umubyeyi we umwe (Papa) nyuma umubyeyi we akaza kujya gukorera mu Ntara,we ngo agasigarana n’umukozi , bigatangiriraho ngo yiha inshingano akiri muto, byaje gutuma yishora mu biyobyabwenge.
Ingaruka byamugizeho avuga ko yacikirije amashuri no guta icyizere cy’ababyeyi, Ati:” narangije umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza gusa ubu nakabaye narakomeje amashuri nk’abandi, nari naratakarije ababyeyi ikizere nta n’umwe nari nzi numero ze za telefone, ariko ubu nyuma yo kubivamwo ubu nditunze ntacyo nsaba akazi kose ndagakora”.
Ubu buhamya abuhuza na mugenzi we , Nsengiyumva Jean Marie Vianney, watangiye ishuri muri APADEMU I Butare acuruza ibiyobyabwenge bikaza gutuma yirukanwa, Nyuma ngo yaje guhagarika ishuri umubyeyi we ( Mama), amushakira ishuri muri APADE I Kigali, ariko ngo Akomeza gucuruza Ibyo biyobyabwenge. Ati:” bampaye amafaranga yo kwiga Kaminuza ibihumbi Magana acyenda nyaranguza ibiyobyabwenge uwo nyahaye naramubuze ndahomba bituma ndindira mu buzima bwanjye”.
Asoza avuga ko yabiretse ubu yakiriye umwami n’umukiza , akaba ngo afite umugore yubatse urugo, Kugira ngo akire neza ngo yirinze Inshuti mbi zidafite umumaro, ubu asigaye afasha abandi babaswe n’ibiyobyabwenge gukira.
Umubyeyi Yankurije wabyaye umwana umwe w’umuhumgu Rugamba Patrick, watangiye kunywa ibiyobyabwenge yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye ngo akabimenya ageze mu mwaka wa gatatu , ngo byaje kumuviramwo guhagarika ishuri
Yankurije ashima umuryango purpose Rwanda, watumye umwana we akira kuko ngo yamufashije kongera gukira, ati:” ubu ni umwana twicara tukajya inama, mbere sinasigaga amafaranga mu nzu nibura n’igihumbi (1000frw), kuko nari nzi ko yayajyana mu biyobyabwenge ariko ubu muha ibihumbi ijana agahahira urugo”.
icyerekezo mufite [Purpose Rwanda] ihura neza n’igihugu cyacu, ni ukugira cya gihugu
kitarangwamo ibiyobyabwenge”.
Yagaragaje ko ibi bishoboka ashingiye ku byagezweho nyuma y’amateka mabi igihugu cyanyuzemo. Yavuze ko ibi byashoboka ari uko buri wese abigize ibye mbese ashimangira ko bisaba gushyira hamwe maze u Rwanda rukaba igihugu kizira ibiyobyabwenge. Yivuye inyuma, yashimye umuryango Purpose Rwanda ukomeje gutera iyi ntambwe.
Mu mibare y’Ikigo gishinzwe igororamuco mu Rwanda (NRS), igaragaza Ko abantu 38,894 bamaze kunyura mu bigo ngororamuco n’aho 2,589 baracyagororwa
Nkundiye Eric Bertrand