U Rwanda ni kimwe mu bihugu bishyize imbaraga mu guhangana n’ihindukagurika ry’ikirere aho hagiye hashyirwaho ingamba zitandukanye zigamije kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyibuzima.
Ni muri urwo rwego hagamijwe gukomeza kurengera ibidukikije, Habamungu Wenceslas ufite uruganda rwa ECOPLASTIC Ltd yatekereje uburyo yabyaza umusaruro amasashi y’imyanda yanyanyagiraga mu mujyi wa Kigali ndetse no mu bindi bice by’Igihugu agamije kurengera ibidukikije, guhanga imirimo no kongera ubukungu bw’igihugu.
Si ibi gusa kandi kuko yasanze hari ibikoresho bivanwa mu mashashi biva hanze kandi bihenze bituma abona ko kuba yabikorera hano mu Rwanda byagabanya igiciro kandi amadovize yasohokaga mu gihugu akahaguma kandi bikinjiriza igihugu imisoso.
Kuri ubu afite uruganda rusya amasashi y’imyanda akusanywa mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse n’ibikoresho bya pulasitiki bakabikuramo ibindi bikoresho bishya birimo amasashi akoreshwa mu mavuriro, ibihoho by’ingemwe z’ibimera, amahema ya pulasitiki, amasashi akoreshwa mu guhunika ubwatsi bw’amatungo, amasashi akoreshwa mu buhinzi bw’Ibihumyo, imifuka yifashishwa mu gukusanya imyanda, amasashi yo gupfunyika atandukanye akoreshwa mu bucuruzi n’ibindi.
Aganira na Rwandatribune Bwana Habamungu Wenceslas yavuze ko intego yari yarihaye yayigezeho kuko ibyo akora bimutunze bikaba bitunze n’abandi kandi hakaba hari umusanzu atanga ku gihugu mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Ati “ Nshimishwa nuko intego nari narihaye nayigezeho, urebye ibyo nkora bimbeshejeho kandi hari n’abandi bitunze kuko uruganda rwatanze akazi mu baturage kandi rufite abakozi bagera kuri 70. Ikindi ni uko aya masashi y’imyanda dukusanya mu gihugu ari umusanzu dutanga mu kurengera ibidukikije kandi ibikoresho dukoramo bikoreshwa n’Abanyarwanda bikaninjiriza igihugu imisoro urumva rero ko tunagira uruhare mu bukungu bw’Igihugu ”.
Kuri ubu uru ruganda rwa ECOPLASTIC Ltd rukusanya hafi toni 10 buri kwezi z’amasashi y’imyanda 95% z’ayo mashasi akaba ava mu mujyi wa Kigali.
Uru ruganda kandi rukora ibikoresh bishya biva muri aya masashi bingana na Toni 110 na 120 buri kwezi .
U Rwanda rwihaye intego y’uko kugeza mu 2030 ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38% imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere nk’uko bigaragara muri Gahunda y’Igihugu yo kugabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere (Nationally Determined Contributions, NDC).
Norbert Nyuzahayo