Mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana n’ubwandu bushya , by’umwihariko Umujyi wa Kigali n’utundi turere 8 twashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo , bamwe mu baturage bavuga ko bijeyemeje guhangana n’ubu bwandu bushya bukomeje kwiyongera umunsi Ku munsi bashishikarizi bagenzi babo kwirinda no kurinda abandi bakurikiza amabwiriza atangwa n’urwego rw’ubuzima.
Mutungirehe Providence, umucuruzi ucuruza ibyo kurya, utuye mu murenge wa Gisozi , akarere ka Gasabo , avuga ko iyo umukiriya abaganye bamwibutsa kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki neza , utubahireje amabwiriza bakamwigisha , ati:” Niyo mpamvu uwinjiye turamubwira tuti korona yari ihari ariko haje ikindi kiyirenzeho! Uburyo wakoreshaga ushyiremo agatege! Utabyubahiriza turamwigisha , iyo atumvise ahura n’abandi bakamwigisha kuko abantu bose ntibumvira rimwe. hari n’abumva bigoranye”.
Habimana Jean Bosco, utuye mu murenge wa Kimisagara , akarere ka Nyarugenge, avuga ko bamaze kumva ko hari ikindi cyorezo gifite ubukana ko buri muturage yashikama ku ngamba zo kwirinda yubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19.
Julien Mahoro Niyingabira , Umuyobozi muri Minisiteri y’ubuzima , ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru, avuga ko abaturage bakomeza kubahiriza ingamba ziriho kuko ngo byagaragaye ko byahangana n’ubwandu bushya birimo Kwambara agapfukamunwa, Gukaraba neza intoki, kwirinda kwegerana n’abandi , gukorera ahantu hafunguye , kwirinda gukorera ahantu hadafunguye hamwe n’izindi ngamba zashyizweho mu guhangana n’ubu bwandu bushya.
Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura ni 60,095, abakize ni 41,896 bari ku kigero cya 69% , abakirwaye ni 16,632 , Abarembye 72, hamaze gufatwa ibipimo 1,960,870, ijanisha Ku bandura ni 3.7% , Abakingiwe 406,004 , abamaze gupfa ni 660.
Nkundiye Eric Bertrand