Umushoferi wasabwe kujya gukoresha imodoka ye ubwo yajyaga gukoresha isuzuma ry’ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Controle Technique) mu mujyi wa Kigali, yatawe muri yombi nyuma yuko ashatse guha umupolisi ruswa y’ibihumbi 20 Frw.
Uyu mushoferi witwa Majyambere Jean D’Amour yafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama, i Gikondo mu Karere ka Kicukiro ahamaze iminsi hakorera imashini isuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga ikora yimuka mu rwego rwo korohereza abakeneye iyi serivisi bari kure y’ibigo bitanga iyi serivisi mu buryo buhoraho.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko Majyambere yatanze ruswa azi ko iri bumufashe kubona icyemezo cy’ubuziranenge nyuma y’uko imodoka ye yari imaze gutsindwa igenzura yakorewe.
Yagize ati: “Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina ifite nimero RAA 333 U itwarwa n’uriya mushoferi, mu kuyisuzuma basanze ivubura ibyotsi byinshi ari nabyo byatumye asabwa kubanza kujya kuyikoresha.”.
Yakomeje agira ati: “Icyakurikiyeho ni uko aho kujya kuyikoresha ahubwo yigiriye inama yo kwegera umupolisi ashaka kumupfumbatiza ibihumbi 20Frw hamwe na bagenzi bakoranaga bahita bamufata.”
CP Kabera araburira abatekereza gukemura ibibazo binyuze muri ruswa ko bahindura imyumvire.
Ati:”Abantu bakwiye kumva ko bagomba kubahiriza ibiteganywa n’amategeko bakirinda guca mu nzira z’ubusamo ngo bahabwe serivisi batanze ruswa kuko bihanirwa n’amategeko. Bazafatwa, ari amafaranga bayahombe, ntibabone serivisi bashaka kugura kandi banashyikirizwe ubutabera.”
Uwafashwe n’amafaranga yafatanywe yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.
Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
RWANDATRIBUNE.COM