Mu karere ka Nyarugenge Umurenge wa Kigali mu Gasanteri ka Karama, ubwo Guma mu Rugo yatangiraga haravugwa urugomo rukomeye cyane rwakorewe umuturage wafashwe atambaye agapfukamunwa arukorewe n’abakora irondo ry’umwuga.
Nkuko amakuru dukesha taarifa abivuga, ngo ubwo abakora irondo ry’umwuga bagenzuraga niba gahunda ya Guma mu rugo irimo kubahirizwa nkuko bikwiye, ngo uriya muturage bamusanze ari kubakira umwe mu baturanyi ari kumwe na bagenzi be hanyuma basanga atambaye agapfukamunwa niko gutangira guterana amagambo birangira baba nyerondo kwihanganira amagambo yababwiraga bibananira n’uko badukira wa muturage barahondagura.
Umwe mu bakorana n’inzego z’umutekano muri Karama yabwiye umunyamakuru wa Taarifa ko abashinzwe irondo ry’umwuga bananiwe kwihanganira imyitwarire n’imvugo z’uriya musore ahubwo bakora ibintu bidakwiye niko kumwadukira baramuhondagura bikomeye ndetse batangira no kumukurubana hasi cyane ari nako bakomeza kumukubita inkoni n’imigeri.
Andi makuru yatanzwe n’abaturage babonye ibyabaga ubwo bari barimo kubakira umuturage mugenzi wabo, bavuze ko babonye uriya musore yarashakaga kubagusha mu mutego kuko ubwo bamusanganga atambaye agapfukamunwa yaratangiye guterana amagambo nabo aho kugirango abasabe imbabazi byibuze cyangwa ngo ahite yambara agapfukamunwa ako kanya ndetse hakaba harafashwe na video igaragaza ibyo bamukoreye bigaragara ko yashakaga kubakoresha amakosa.
Umuturage watanze amakuru utifuje ko amazina ye amenyekana, yanenze cyane ibyo bariya bashinzwe irondo ry’umwuga bakoze, asaba ko ababashinzwe bajya babahugura cyane ndetse bakabatoza kutajya bahohotera abaturage kuko ari ibintu bakunze gukora cyane.
Aya makuru akaba yaramenyekanye ubwo hajyaga hanze amashusho agaragaza bariya bakora irondo ry’umwuga barimo gukubita uriya muturage basanze atambaye agapfukamunwa.
Guma Mu Rugo ntiramara kabiri, ariko abaturage bari guhohoterwa…
Iyi nkuru irerekana ko ku munsi wa mbere gahunda ya Guma mu rugo yari itangiye gushyirwa mu bikorwa, muri Nyarugenge, Umurenge wa Kigali umuturage yahohotewe n’abashinzwe irondo ry’umwuga.
Hari tariki 17, Nyakanga, 2021
Bucyeye bw’aho ni ukuvuga ku Cyumweru tariki 18, Mu mugudugu wa Rubona, Akagari ka Rwisirabo, Mu Murenge wa Karangazi hari abanyamakuru babiri ba Flash FM bakubiswe n’abasore bivugwa ko bari bari kumwe n’Umukuru w’umudugudu washyizeho bariyeri bakumira abaturage ngo ntibajye kuvoma kuko ari ‘Guma mu Rugo.’
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha bwaraye butangaje ko bwataye muri yombi Kalisa Sam uyobora uriya mudugudu.
Akarere ka Nyagatare n’aka Nyarugenge turi mu turere 11 turi muri Gahunda ya Guma mu Rugo.
Kuba mu minsi ibiri ya mbere ya Guma mu Rugo hari abaturage bahohotewe n’inzego z’ibanze bivugwa ko zegerejwe abaturage, hakwibazwa uko iminsi isigaye izagenda!
Ikindi ni uko ibi biri gukorwa mu gihe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu JMV Gatabazi aherutse kwihaniza abayobozi cyane cyane abo mu nzego z’ibanze ababuza guhohotera abaturage muri ibi bihe bitaboroheye.