Umusore w’imyaka 24 witwa Shyaka Jesi ufite se w’umusirikare w’ipeti rya Lieutenant Colonel, yibye imbunda ya Se yirasira mu nzu yabagamo, ubwo imvura yarimo kugwa, bimuviramo urupfu.
Nk’uko byanditswe mu butumwa buhererekanwa n’inzego iyo habayeho ikintu kidasanzwe mu gace runaka, aba bari batuye ni mu murenge wa Rusororo, Akagari ka Kabuga II, umudugudu wa Gatare.
Uyu musore witwa Shyaka Jesi, wari ukiri umunyeshuri kuko yigaga mu Bushinwa, ngo yaciye mu rihumye se amwiba imbunda ntoya ye, ajya mu nzu yabagamo arirasa.
Ababyeyi be bagiye kumureba biba ngombwa ko bamena ikirahure kugirango binjire bamugereho, kubw’ibyago bamugezeho basanga yapfuye.
Amakuru avuga ko ibi byabaye ku itariki 07/01/2024, bimenyekana mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo tariki 08/01/2024.
Ntabwo higeze hamenyekana icyatumye uyu yirasa kuko abo mu muryango w’uyu musore bavuganye n’itangazamakuru bavuze ko nta n’umwe wari uzi ikibazo uyu musore yari afite.