Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022, Umugabo wari usanzwe ari umukanishi yahanutse muri etaje ya kabiri mu mazu akoreramo amagaraje ahazwi nko ku Cyerekezo mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ariko Imana ikinga ukuboko.
Uyu mugabo ngo yari agamije kwiyahura bitewe n’uko umugore we yamutaye, ku bw’amahirwe atabarwa akiri muzima nubwo yakomeretse mu mutwe.
Abakanishi bagenzi b’uyu mugabo babwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko yahanutse hejuru kuri etaje arangije abanza umutwe hasi arakomereka ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa.
Umwe yagize ati “Ngo yashatse kwiyahurira ahandi biranga aza kwiyahurira hano.Ngo umugore we ashobora kuba yaramutaye.”
Undi yagize ati “Twari twicaye hariya,tubona afashe ku byuma aramanuka yikubita hasi.Bamwita Mugambira John.Ibye ntabwo nabimenya,abantu bagira amakuru yabo iyo ibibazo byabaye ariko afite ibibazo.Ntawe uzi niba yari yanyoye inzoga.”
Uyu mugabo yahanutse akubita umutwe ku cyuma cy’imodoka cyari hasi nyuma y’aho yarimo gukina Billard hejuru n’abandi.
Umwe mubo bakorana yavuze ko uyu mugabo yari yanyoye ariko ntawe uzi icyamuteye guhanuka aturutse kuri etaje ya 2 y’iyi nyubako gusa we yemeza ko ibyo abantu bari kuvuga ari ibinyoma ko nta n’umukunzi yari afite.
Undi yavuze ko ari isereri yamuhanuye imufatanyije n’inzoga nyinshi yari yanyoye.
Ubuyobozi bw’inyubako Icyerekezo bwirinze kugira icyo buvuga kuri iki kibazo ariko abaturage bavuga ko abahafite utubare bakwiriye kureka guha inzoga abantu basinze.
UWINEZA Adeline