Ikigo giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, Kilimo Trust, kiratangaza kiri gukora ibishoboka byose kugira ngo urubyiruko rubone ubumenyi ndetse n’imirimo ruyihangiye, ibyo bikajyana no kuba hari amahugurwa iki kigo kiri guha urubyiruko binyuze mu mushinga “Menya Wigire” R-YES (Rural Youth Employment Support).
Ibi ni ibitangazwa na Gashayija Andrew, Umuyobozi wa Kilimo Trust mu Rwanda akaba n’uhagarariye itsinda riyoboye umushinga R-YES.
Gashayija avuga ko hari ibirimo gukorwa muri gahunda ya Kilimo Trust izwi nka R-YES, ku buryo urubyiruko rushobora kubona akazi.
Ati: “turimo kubaka ubushobozi tunyuze mu bigo by’amashuri y’ubumenyingiro nka IPRC, TVET, RTB, inganda n’amasosiyete akora ibijyanye n’ubuhinzi no gutunganya ibibukomokaho”.
Anavuga kandi ko Kilimo Trust mu Rwanda ifite intego yo kugera ku rubyiruko hafi 3000 rufite ubushobozi bwo kwihangira umurimo nyuma y’amahugurwa atangwa muri gahunda ya R-YES.
Umuyobozi w’Ikigo gitera inkunga imishinga iciriritse (BDF) Bwana Vincent Munyeshyaka avuga ko Kilimo Trust ndetse n’abafatanyabikorwa bahisemo neza mu gufasha urubyiruko babaha ubumenyingiro ndetse no kugaragaza ibibazo bafite bijyanye no kutagira amikoro kuko urubyiruko rukeneye guhabwa ubumenyi burufasha gutangira imishinga.
Avuga kandi ko bazafatanya kugira ngo urubyiruko rubashe kubona ubufasha bwibanze bubafasha gutangira imishinga yabo baba bafite mu bitekerezo.
Mu byiciro bibiri gusa bimaze guhugurwa, uruyiruko rurenga 800 bahawe amahugurwa ashingiye ku buhinzi n’ubworozi.
Hagaragazwa ko urubyiruko rukunze iyi myuga cyane bitewe n’uburyo barushishikarije gukora ubuhinzi n’ubworozi.
Ni mu gihe ubuyobozi bwa Kilimo Trust buvuga ko umushinga wa R-YES uhagaze neza kuko mbere butiyumvishaga uko bazakura urubyiruko iwabo bakarugeza mu bigo by’amashuri ariko ubu ngo byaroroshye.
Muri gahunda z’umushinga R-YES, urubyiruko ruhabwa amahugurwa ajyanye no gutunganya ibiryo by’amatungo, gukora ibikomoka ku mata, gutunganya ubwatsi bwo kugaburira amatungo, abakora ibikomoka ku nyama, ubworozi bw’inkoko, gusana ibikoreshwa mu kuhira n’ibindi.
Niyomwungeri Jean de Dieu ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga, ahamya ko nyuma yo guhugurwa yahise abona akazi mu ruganda rwa Masaka Creamery Ltd rutunganya ibikomoka ku mata , bityo akaba afite ubushobozi bwo gukora ibikomoka ku mata.
Avuga ko yahawe amahugurwa binyuze muri R-YES bityo akaba yaramufashije kubona akazi.
Habihirwe Clarisse wo mu Murenge wa Nyarugunga, AKarere ka Kicukiro, ni umwe mu bahuguwe binyuze mu mushinga wa R-YES.
Ahamya ko yahuguwe gutunganya inyama n’ibizikomokaho, kandi ko nyuma yo kwiga icungamutungo mu mashuri yarangiza ntabone akazi, yagiye kuri Youtube abona itangazo rya Kilimo Trust, asaba amahugurwa, amaze kwemererwa ahita ayitabira.
Avuga ko ubuzima bwe bwahindutse kuko mbere yo guhugurwa yari umushomeri, ubu ngo afite ubushobozi bwo gufasha ababyeyi be kandi akagira amafaranga yizigama.
Umushinga wa R-YES ushyirwa mu bikorwa na Kilimo Trust ukaba uterwa inkunga n’Ikigega cyita ku Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD).
Biteganijwe ko uzamara imyaka 5, aho watangiye mu 2020 ukazarangira 2024. Byitezwe ko uzasiga urubyiruko 3000 rwarihangiye imirimo, urundi rufite akazi.
Kugeza ubu Masaka Creamery Ltd ikoresha urubyiruko 26 rufite ubumuga muri 46 bakurikiranye amahugurwa ya R-YES.
Kuri ubu urubyiruko 349 rumimo gukurikirana amahugurwa mu mashuri atandatu harimo TVET na Masaka Creamery Ltd, rumwe mu nganda 25 zifatanya na Kilimo Trust.
Norbert Nyuzahayo
RWANDATRIBUNE.COM