Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rwatesheje agaciro ikirego cy’Umuryango wa Assinapol Rwigara cyasabaga guhagarika no gutesha agaciro cyamunara yakozwe mu mutungo wabo, kubera umwenda bari babereyemo banki.
Ni umutungo ugizwe n’inyubako, wagurishijwe muri Cyamunara ku wa 26 Mata 2024 ugurwa n’Ikigo cya Sun Belt Textiles Rwanda Ltd, nyuma yo gutanga miliyari imwe na miliyoni zirenga 116,8 Frw.
Ibi bibaye nyuma y’uko bari baherutse kujuririra icyemezo cy’Umuhesha w’inkiko w’umwuga Vedaste Habimana wahamagariraga ababishoboye kugura muri cyamunara umutungo utimukanwa wo kwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara uherereye mu mujyi wa Kigali.
Ni cyamunara yatangajwe inshuro ebyiri n’umuhesha w’inkiko washyize hanze itangazo rigurisha mu cyamunara uyu mutungo ugizwe na Hoteli y’igorofa enye ituzuye yagombaga kunganira indi hoteli yasenywe na leta mu 2016 ubwo bavugaga ko itujuje ubuziranenge kuko yubatswe mu buryo budakurkije amategeko.
Iyi cyamunara ikaba ishingira ku mpaka zitavugwaho rumwe, hagati y’umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapoll n’icyahoze ari Banki y’Ubucuriuzi ya COGEBANK kugeza ubu yaguzwe na Equity Bank.
Aho COGEBANK ivuga ko mu 2014 uruganda rw’itabi rwa Premier Tobacco Company Ltd (PTC) rwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara rwatse inguzanyo muri iyo banki ariko iza kuyisigaramo umwenda ungana na miliyoni zisaga 349 ibintu umuryango wa Rwigara uhakana wivuye inyuma.
Nanone umuryango wo kwa Nyakwigendera Rwigara mu manza zabanje ukaba waravugaga ko mu 2017 urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwanzuye ko imitungo ine irimo n’ugiye gutezwa mu cyamunara itagomba kugurishwa. Ikavuga ko nta rundi rubanza rwakuyeho urwa mbere.
Rwandatribune.com