Ahagana saa mbiri n’igice z‘ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 21 Gashyantare 2023 , ahitwa mu Kidelenga mu Murenge wa Gatsata ho mu Karere ka Gasabo ,Umujyi wa Kigali Umugore witwa Uwamahoro Francine, yafatiwe ku kiraro gitandukanya Umurenge wa Gatsata n’uwa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge agiye kujugunya umwana we w’amezi atatu mu mugezi nyuma yo gusanga umugabo we ari kumwe n’indaya nubwo we abihakana.
Abaturage bafashe uyu mugore bavuga ko yari agiye kujugunya uru ruhinja mu mugezi wa Nyabugogo.
Aba baturage bavuga ko batunguwe cyane n’uburyo uyu mugore yari agiye kwihekura akajugunya umwana we w’amezi atatu mu mugezi wa Nyabugogo kubera ko ngo yari amaze gusangana umugabo we indaya nk’uko bitanganzwa na TBN dukesha iyi nkuru.
Umwe avuga ko we yabonye umugabo ari kwiruka ajyana umwana baravuga ngo uyu mugore yari ajugunye umwana muri Nyabugogo kuko ngo no ku munsi wabanje bari bafashe undi umugore wari wajugunye umwana muri uyu mugezi.
Undi muturage yagize ati “Yari yamutaye, amakuru ndi kumva ngo n’uko umugabo yari yagiye gusambana da!”
Undi mugore yagize ati “Ngo uyu mugabo yagiye ku ndaya amuciye inyuma uyu mugore agira umujinya ajya kujugunya umwana.”
Uwamahoro Francine yahakanye ko yari agiye kujugunya umwana ahubwo akavuga ko yamushyize hasi kugira ngo arwane n’umugabo we kubera ko hari amafaranga ye 1600Frw yari yanze kumusubiza kugira ngo ajye kuvuza uwo mwana.
Ati “ Hashize ibyumweru bitatu dutandukanye noneho mu gihe yari aje kureba umwana aho ncururiza imyenda, yahasanze akana kanderera umwana nyina yaje kugatwara nibwo namubwiye ngo reka tumuhendahende areke kugatwara mpita njyana uwo mubyeyi mu kabari ntanga 4000Frw ngura Virunga ebyiri bangarurira 1600Frw uriya mugabo arayafata.”
Yongeyeho ko yaje gusaba uwo mugabo kongeraho andi mafaranga kuri ayo 1600Frw kugira ngo avuze uwo mwana arabyanga ananga kuyamusibiza bituma batangira kurwana abantu bakeka ko yari agiye kujugunya umwana muri Nyabugogo.
Muri ako kanya inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’iza polisi zahise zihagera zitegeka uyu mugore n’umugabo kujya kuvuza uwo mwana wabo kuko yari yamaze kuvunika ukuboko.