Ubushinjyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo rwamaze kuregera Urukiko, umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, ukurikiranyweho kwica umwana yareraga amuzirikishije umugozi.
Ikirego cy’Ubushinjacyaha cyatanzwe tariki 27 Kamena 2022 aho burega uyu mukozi wo mu rugo kwica umwana w’umuhungu w’imyaka icyenda wapfuye tariki 12 Kamena 2022.
Ubushinjyaha buvuga ko uyu mukozi wo mu rugo yishe uyu mwana yareraga ubwo iwabo batari bahari kuko Se yari yagiye muri siporo naho nyina we akaba yari agiye kuri butiki iri hafi y’urugo.
Ubushinjacyaha buvuga ko ukekwaho gukora iki cyaha, yashutse nyakwigendera ngo ajye kurya umunyenga kuri grillage z’umuryango akamuzirika mu ijosi agahita asohoka, yagaruka agasanga yapfuye.
Ubwo uyu mwana yapfaga, Se witwa Rudasingwa Emmanuel Victor yatangaje ko yari yabyutse ajya muri siporo agasiga umwana wabo ari gusubiramo amasomo, akamusezeranya ko aho agarukira aza kumufasha.
Yavuze ko umukozi wo mu rugo ari we wahamagaye umugore we ngo naze arebe ibibaye, yamubaza ibyo ari byo ariko akanga kumubwira, aho aziye agasanga umwana wabo yapfuye amanitse mu mugozi kuri grillage.
Uyu mukozi wo mu rugo wahise atabwa muri yombi na RIB, yari yanemereye uru rwego rw’ubugenzacyaha ko ari we wishe nyakwigendera.
RWANDATRIBUNE.COM