Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika muri RDC bwasabye Leta y’icyo gihugu kugirana ibiganiro n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 mu rwego rwo gukemura amakimbirane mu mahoro.
Kiliziya Gatolika muri RDC yabikomojeho mu gihe imirwano y’ingabo za Leta FARDC n’abo bafatanyije barimo FDLR na Wazalendo ikomeje mu burasirazuba bw’iki gihugu barwanya umutwe wa M23.
Willy Ngumbi Musenyeri wa Diyosezi Gatolika i Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aherutse gutangaza ko impande zihanganye muri iyi ntara zakwemera kujya mu biganiro bigamije amahoro.
Mu kiganiro n’itangazamakuru uwo wihayimana yagaragaje ko ubwicanyi n’ihohoterwa rikorerwa abantu muri iyi ntara, bikomeje kwiyongera, bityo akavuga ko Kiliziya Gatolika ishyigikiye ko inzira y’amahoro ari yo zakemura ibibazo.
Yakomeje agira ati: “Turasaba abahanganye yaba Leta ya Congo cyangwa M23 gushaka uko bahagarika intambara, ikomeje gushyira abaturage mu kaga, nk’uko mubibona muri uyu mujyi wa Goma ibintu bimeze nabi, hari ubwoba bwinsh, ubuzima buragoye, rero ibi bikwiye guhagarara.
Atu: “Niyo mpamvu nkatwe abihayimana duhari, ntabwo tubayeho ngo dushishikarize abantu gukomeza kurwana ahubwo bakwiye kwemera guhagarika imirwano kugira ngo amahoro agaruke”.
Musenyeri Ngumbi kandi avuga ko yizeye ko ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi bizabigiramo uruhare kugira ngo amahoro arambye agaruke muri Congo.
Si ubwa mbere Ngumbi asabye ko mu burasirazuba bwa Congo hagira igikorwa ngo amahoro agaruke, kuko no muri Gashyantare 2023 na bwo ubwo yaturaga igitambo cya Ukarisitiya mu Mujyi wa Goma yasabye Congo gukemura ibibazo mu mahoro.
Ndetse n’ubwo yari yitabiriye inama y’’Abepisikopi Gatolika muri Afurika yo hagati yabaye mu kwezi gushize, yagarutse kuri iki kibazo gihangayikishije Abanyekongo.
Musenyeri Ngumbi yumvikana anenga ubutegetsi bwa Congo kuba bwaranze kuganira na M23 nyamara ari byo byakemura ibibazo mu mahoro, agahamya ko gushaka gukemura ikibazo hakoreshweje ingufu za gisirikare batuma abasivili benshi bakomeje kuhasiga ubuzima.
Kugeza ubu FARDC ishinjwa na M23 kurenga ku masezerano y’Abakuru b’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba, bateraniye mu nama zigamije gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo, i Nairobi, Luanda na Bujumbura, aho bari basabye ubutegetsi bwa Congo kuganira na M23 ariko yo ikaba yarakomeje kubyanga ikomeza intambara.
UMUTESI Jessica
Rwandatribune.com