Kiliziya Gatolika yatangaje uburyo Pasika ya 2020 izizihizwa, kubatiza bikurwaho
Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yatangaje ko kubera ibihe igihugu kirimo byo kwirinda Coronavirus, Pasika y’uyu mwaka wa 2020, izihizwa mu buryo butandukanye n’ubusanzwe, harimo ko ibikorwa bimwe na bimwe abakristu bazabikurikira ku maradiyo na televiziyo bari mu ngo zabo, imitambagiro, koza ibirenge, batisimu n’indi mihango ntibeho.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Werurwe 2020, Inama y’Abepisikopi mu Rwanda yasohoye itangazo rihumuriza abakristu muri ibi bihe bya Coronavirus, ndetse inabatangariza imirongo migari y’uburyo Pasika yo kuwa 12 Mata 2020, izizihizwa.
Itangazo ryashyizweho umukono n’Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba, rigaragaza umurongo ibiro bya Papa byahaye Abepiskopi bazagenderaho mu bihe bya Pasika.
Ubusanzwe Pasika ni umunsi mukuru, abakristu Gatolika bafata nk’umutima w’umwaka bagenderaho bita “Umwaka wa Liturujiya” ndetse ukaba ufatwa nk’umunsi udasanzwe mu minsi mikuru bizihiza dore ko wizihizwa iminsi itatu.
Ibanzirizwa n’igisibo kimara iminsi 40 igasozwa n’umunsi mukuru wa Pentekosti. Iryo tangazo rivuga ko iyo minsi itatu yizihizwamo izagumaho kuko ari izingiro ry’ukwemera kwa Kiliziya Gatolika ariko ikizihizwa bijyanye n’ingamba zashyizweho zo kwirinda coronavirus.
Mu kwizihiza iyo minsi habaho ‘misa y’amavuta matagatifu’. Ku bijyanye no kwizihiza iyo misa, itangazo rigira riti “Hitawe uko mu gihugu bimeze, Umwepisikopi azashyira iyo misa ku wundi munsi. Byaba byiza bibaye nko mu ntangiriro za Nyakanga Mbere yuko dutangira iminsi y’itangwa ry’ubupadiri.”
Ku byerekeye iminsi nyabutatu, rivuga ko kubera ubuyobozi bwa leta n’ubwa Kiliziya babujije amahuriro, iyo misa izizihirizwa muri Kiliziya za Katedarali n’iza Paruwasi nta bakristu bahari.
Rigira riti “Mbere na mbere turabamenyesha ko muri Kiliziya Katedarali no muri za Paruwasi, Musenyeri n’abapadiri bakuru bazizihiza iyi minsi y’inyabutatu ya Pasika. Icyo gihe nta Bakristu bazaba bari mu Kiliziya.”
Abasaseridoti bazamenyesha abakristu isaha bizaberaho kugira ngo bifatanye nabo mu isengesho aho bari mu ngo zabo. Kiliziya itangaza ko Ikoranabuhanga ririmo Televiziyo y’u Rwanda na Radiyo Mariya n’izindi Radiyo na Televiziyo bizaba bitangaza icyo gikorwa bigafasha abakristu kwifatanya.
Ku wa Kane Mutagatifu, muri Kiliziya Katederali no muri kiliziya ya Paruwasi, abapadiri babishoboye bazizihiriza hamwe misa y’isangira rya Nyagasani nta Bakristu. Kiliziya ikavuga ko umuhango wo koza ibirenge utazakorwa kandi nyuma y’isangira nta mutambagiro uhari, isakaramentu rikazaguma muri Taberenakuro.
Ku wa Gatanu Mutagatifu, muri Kilizaya Katederali no muri za paruwasi, umwepisikopi cyangwa Padiri mukuru bazizihiza ububabare bwa Nyagasani na none nta bakristu bari muri Kiliziya. Mu isengesho rusange umwepisikopi akazasabira abarwayi, abitabye Imana ndetse n’abari mu gihirahiro.
Iryo tangazo rivuga ko Igitambo cya misa n’umunsi mukuru wa Pasika bizizihirizwa gusa muri Kiliziya za Katedarali no mu za paruwasi. Ku bijyanye no kwizihiza igitaramo ntibazacana umuriro mu ntangiro yacyo. Hazacanwa itara rya Pasika gusa nta mutambagiro uzaba, hakurikirero indirimbo y’igisingizo cya Pasika habone gusomwa ijambo ry’Imana.
Kuri Pasika ubusanzwe hamenyewere batisimu [umubatizo] ntabwo uwo muhango uzaba, itangazo rikavuga ko hazabaho gusubiramo amasezerano ya Batisimu gusa.
Itangazo riteganya ko ibyo bikorwa abakristu batazagiramo uruhare mu Kiliziya, birimo imitambagiro n’iminsi nyabutatu ya Pasika, umwepisikopi ashobora guhitamo ko bijya mu yindi minsi ‘nko mu matariki ya 14 na 15 Nzeri 2020’.
Mwizerwa Ally