Niba hari ikintu abantu bose bazi ku babikira, ni uko barahiye ubuzima bwabo ku Mana kandi bakiyemeza kubaho mu buseribateri mu izina ryayo.
Ikintu kimwe rero umuntu wese atakwitega ku babikira ni uko bagaruka batwite bavuye gukorera mumahanga.
Uru nirwo rubanza rutari rwitezwe ku babikira 2 bo muri Sisile, mu Butaliyani, bakoreraga muri Afrika mu byumweru bike bishize.
Abo babikira 2, bararyozwa kwica amategeko atandukanye ya Kiliziya yo mu Butaliyani,n’ubwo amakosa yakorewe muri Afurika .
Umwe muri abo babikira, ni Umuyobozi mukuru mu bazwi nka Mameya wayoboraga abandi, yasanze atwite inda ikaba imaze ibyumweru byinshi, mu gihe undi we yavumbuweho ayo makuru ubwo yajyaga kwivuza igifu.
Aba babikira bari mu kigero cy’ imyaka mirongo itatu n’ine, kandi nk’uko ibiro ntaramakuru by’Ubutaliyani ANSA dukesha iyi nkuru bubitangaza ,ubu ababikira bari mu kigo cy’ababikira kiri mu misozi ya Nebrodi ya Sicily.
Biteganyijwe ko umwe agiye koherezwa ahitwa i Palermo kwitegura kubyara umwana we.