Kuwa 6 Ukuboza 2020 ,Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yateguye Misa y’ikaze izasomwa na Karidinali mushya Antoine Kambanda uyobora Arikidiyosezi ya Kigali.

Antoine Kambanda aheruka kugirwa Karidinali kuwa 28 Ugushyingo na Papa Francis I, ni umuhango wabereye muri Bazilika ya Mutagatifu Petero I Roma.
Kiliziya Gatolika yavuzeko iyi Misa izitabirwa n’abantu 3,500 baturutse impande zose z’igihugu,ikazabera muri Kigali Arena.

Misa ya mbere izasomwa na Karidinali Kambanda iteganijwe kuri Iki Cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2020 saa Tanu (11h00) zuzuye.