Kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Ugushyingo muri Centre Saint Paul i Kigali, habereye ihugurwa kuri Sinodi k’Ukugendera hamwe. Iyi nama yitabiriwe n’abapadiri bakuru bose ba paruwasi zigize Arkidiyosezi ya Kigali. Yitabiriwe kandi n’umukristu uhagarariye abalayiki muri buri paruwasi, uzafatanya na padiri mukuru guhuriza hamwe ibikorwa by’amatsinda anyuranye ya sinodi muri Paruwasi. Iyi nama yayobowe na Musenyeri Casimir Uwumukiza, Igisonga cy’Umwepiskopi w’Arkidiyosezi ya Kigali.
Iyi nama yari igamije kugeza kubayitabiriye bahagarariye abandi mu maparuwasi amabwiriza azagenderwaho mu rugendo rwa Sinodi yatangijwe ku itariki ya 10/10/2021 na Nyirubutungane Papa Fransisiko . Muri Arkidiyosezi ya Kigali Sinodi yatangijwe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, muri paruwasi ya Rusasa.
Kugendera hamwe ni umutima wa Kiliziya. Kuva mu ntangiriro za Kiliziya kugendera hamwe byagiye biranga ubuzima n’ubutumwa bwa Kiliziya.
Ubu rero hagaragaye ko hari ahakenewe kongera imbaraga kugirango turusheho kugendera hamwe. Aha twavuga nk’uruhare rw’Abalayiki mu butumwa bwa Kiliziya, gutega amatwi abatari muri Kiliziya, uruhare rwa buri wese mu gufata ibyemezo…Papa Fransisiko asaba ko nta numwe wibagirana kuko Roho Mutagatifu abashaka bose. Iyi Sinodi rero izibanda ku gutegana amatwi duteze amatwi Roho Mutagatifu nkuko Intumwa zabigenzaga mu ntangiriro za Kiliziya.
Musenyeri Casimir Uwumukiza, Igisonga cy’Umwepiskopi, yibukije ko hazatangwa ibibazo bizigirwa mu matsinda anyuranye muri za paruwasi.
Padiri Karekezi Augustin yasobanuriye abitabiriye inama akamaro ka Sinodi mu mateka ya Kiliziya. Yasobanuye ko iyi atari Sinodi ya mbere . Kuri pentekositi Kiliziya yumvise ko igomba kuba umuryango amahanga yose ahuriyemo nk’uko Nyagasani Yezu yabibahayemo ubutumwa agira ati:“Nimugende mwigishe amahanga yose”.
Yezu yatoye intumwa 12 kandi aha Petero ubutumwa bwihariye bwo kuba umuhuza n’umukuru wabo.Iyo mu muryango havukaga ikibazo cyangwa amakimbirane , ntabwo bakigezaga ku wundi muntu utari uwabo. Bishakagamo uburyo bwo gukemura ibibazo ntawundi ubyinjiyemo. Abepiskopi bo mu Karere runaka barahuraga bagacoca ibibazo kandi bakabona ibisubizo bagendeye ku ndangagaciro zabo. Izo nama bazitaga “Sinode” cyangwa “Concile”. Ni ijambo rimwe.
Kuva mu kinyejana cya Kabiri Kiliziya yatangiye kwitwa Gatolika kuko ihuriyemo na bose, ikakira bose. Yakomeje asobanurira abitabiriye inama Sinodi zose zabaye muri Kiliziya nicyo zigaga ndetse n’imyanzuro yavuyemo.
Mu mateka y’Abayahudi nabo bari bafite uko bahuza umuryango. Ibi bigaragazwa nuko Musa yahuzaga Umuryango w’Imana akawugezaho amabwiriza y’Uhoraho, igihe bari mu butayu. Ndetse n’igihe bageze mu gihugu Imana yari yarabasezeranyije bakomeje gushyira hamwe bayobowe n’abakuru b’Umuryango, abacamanza ndetse n’abami
Gusa Sinodi ya mbere kuburyo nyabwo ni iyabereye i Yeruzalemu, nkuko Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kibitubwira (Int 15,6-29). Iyo nama yahuje intumwa zari zikiriho, hamwe na Pawulo, Barinaba n’abakuru bikoraniro. Bagombaga kwigira hamwe ikibazo gikomeye cyashoboraga gusenya ubumwe bw’abemeye Kristu.
Hari impande ebyiri zishyamiranye, rumwe ruhagarariwe na Pawulo, urundi ruhagarariwe na Yakobo. Petero yari hagati y’impande zombi, bituma bagera ku gisubizo gishimishije kuri bose.Aha hari ikibazo cyo kumenya niba abanyamahanga bemeye ubukristu bagomba gukurikiza amategeko ya Musa. Intumwa rero zarateranye zungurana ibitekerezo nuko zifata umwanzuro ziyobowe na Roho Mutagatifu.
Mu myaka yakurikiye guhuza abakuru ba Kiliziya bose byagiye bigora kubera ubwiyongere bwa za Kiliziya, itotezwa ry’abakristu ndetse n’ingendo zari zigoranye. Ibi byatumye hajyaho Sinodi za buri karere. (Tramadol) Kenshi ibibazo byabaga bireba cyane Akarere runaka, ariko Umwepiskopi wa Roma yabyinjiragamo nk’Umuhuza wemewe kandi ufite ububasha. Yashoboraga rero gutangamo amabwiriza.
Ni nk’uko Papa Clément yandikiye Kiliziya ya Korinti, ahagana muri 90 agamije kubafasha ngo bakemure ibibazo byari bibugarije. Iyo baruwa yabandikiye izwi ku izina rya ” Epitre aux Corinthiens”.
Mu mpera z’ikinyejana cya kabiri, Papa Victor nawe mu bubasha bwe bwite, yashatse guhuza itariki yo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika kuko byateraga impaka muri benshi. Abo muri Aziya bahitagamo itariki ya 14 kabone n’ubwo iyo tariki idahura n’icyumweru. Ibyo byari binyuranye n’ibyakorwaga i Roma. Mbere yo gukemura izo mpaka, Papa yabanje kubaza uko izindi Kiliziya zibyumva (Consultations), maze habaho za Sinodi z’Uturere (Synodes régionaux). Kiliziya zo mu Butaliyani zihurira i Roma naho izo muri Palestina zihurira Césarea. Papa Victor amaze kubona imyanzuro ya za Kiliziya zose, afata umwanzuro.
Mu kinyejana cya gatatu habaye Sinodi z’Uturere nyinshi. Hari izabereye muri Aziya, mu Misiri n’ahandi.
Kimwe mu byaranze Inama Nkuru ya Vatikani ya II ni ukuba abepiskopi na Papa baragarutse ku isoko, bashyira imbere imyitwarire ya Kiliziya mu gihe cy’abakurambere ba Kiliziya, n’uburyo bakoraga inama ari iz’Uturere cyangwa se izihuza isi yose. Papa Pawulo wa VI yabishyize mu ngiro atumiza Sinodi ya mbere muri Kiliziya Gatolika mu 1965: “Sinodi y’Abepiskopi”.
Ubu rero Papa Fransisiko aradusaba kongera gushimangira ubwo bumwe mu rugendo, ubufatanye ndetse no kugira uruhare k’ubutumwa bwa Kiliziya, tuyobowe n’indangagaciro z’Ivanjili.
Nkundiye Eric Bertrand