Diyoseze ya Los Angeles yemeye kwishyura miliyoni 880 z’amadorari ya Amerika ku bantu 1353 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abihaye Imana bo muri iyi diyoseze.
Ni itangazo rivuga ko iyi diyoseze imaze gutanga Miliyoni 740 z’amadorari y’America, mu gihe ayo bagomba gutanga kuri izi nzirakarengane ari akayabu kangana na biliyoni 1.5 z’amadorari y’America.
Akanama gashinzwe guhuza abarega kavuze ko abavoka bagikeneye kwemererwa kugira ibyo bakemura kugira ngo barangize.
Abunganira abahohotewe kandi bavuga ko aya masezerano yo kwishyura yongera imanza z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ziregwamo abihaye Imana b’iyi diyoseze nini muri Amerika, nubwo imanza nke ziregwamo iri torero zititabwaho.
Kiliziya Gatorika ku Isi ikaba yarumvikanyemo iki kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa n’abihaye Imana, aho umubare w’abahohoterwa abenshi ari abana bato.
Rwanda tribune.com