Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda, bwatangaje ko ku munsi wo gushyingura Papa Benedigito wa XVI wabaye Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi uherutse kwitaba Imana, no mu Rwanda hazaba misa.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda, umushumba wa Arikidiyoseje ya Kigali,yasabye Abepisikopi bose, Abapadiri, Abihayimana, Abizera bo mu matorero atandukanye ndetse n’Abakristu bose muri rusange, kuzitabira Misa izabera muri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera.
Ni igitambo cya misa kizaba kuri uyu wa 05 Mutarama ku isaha ya saa 10h00, hagaturwa kandi Misa mu madiyoseze yose yo mu Rwanda mu rwego rwo kwifatanya na Kiliziya y’isi yose, izaba iherekeza umushumba wayo witabye Imana.
Uyu mushumba wa Kiliziya Gatorika ku isi yari amaze igihe ari mu kiruhuko cy’izabukuru, akaba yaritabye Imana kuri uyu wa 31 Ukuboza 2022 aho yari arwariye, bikaba biteganijwe ko aza gushyingurwa kuri uyu wa 05 Mutarama kuri Bazirika yitiriwe Mutagatifu Petero i Roma.
Iri tangazo rivuga ko mu rwego rwo kwifatanya na Kiliziya y’isi yose mu gusabira no guherekeza Benedigito wa XVI umushumba wari urimu kiruhuko cy’izabukuru, abantu bose bagomba guhurira mu Kiliziya mu rwego rwo gufata mu mugongo Kiliziya y’isi yose.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinard Kambanda yanasabye ko habaho igitabo gisinywamo n’abaje gufata mu mugongo Kiliziya Gatolika hanyuma kikazahita cyohererezwa intumwa ya Papa mu Rwanda, nawe akakigeza I Roma.
Umuhoza Yves