I Muganza, mu Kagali ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara, akarere ka Nyarugenge hagiye gukatwa ibibanza hafi 800 kugira ngo abantu bazature neza, bikazanabafasha bikanorohereza ubuyobozi bw’umurenge kugabanya imyubakire y’akajagari ikunze kugaragara nk’igice kinini cy’uyu Murenge.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara , Kalisa Jean Sauveur , avuga ko ntawakwishimira imyubakure y’akajagari ikomeza kwiyongera mu Murenge ko ngo gateza ibibazo byinshi cyane birimo n’iby’isuku nke mu mujyi wa Kigali .
Kalisa avuga ko imyubakire y’akajagari ari imwe mu nshingano bafite zo kugakurikirana no kukarwanya , Ati”:Dufite inzego zubakitse dukorana nazo umunsi ku munsi kuva ku mudugudu kugeza ku Kagali n’umurenge dufatanije. Icyo dusaba abaturage ni uguhanahana amakuru aho kavutse kugira ngo tukarwanye kandi n’aho tukabonye tukakarwanya ariko imbaraga nyinshi zishyirwa mu kurwanya imyubakire y’akajagari “.
Haracyari abaturage bihisha bakuba inyubako z’akajagari
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur akomeza avuga ko n’ubwo bagerageza kurwanya Imyubakire y’akagali muri uyu murenge ngo hatabura bamwe mu baturage bihisha bakubaka ariko ngo iyo bafashwe barahanwa , Ati:”Iyo abaturage bafashwe bubaka inyubako z’akajagari turabahana twasanga hari n’ubuyobozi bw’inzego zibanze bubyihishe inyuma nabwo bugakurikiranwa”.
Umurenge wa Kimisagara ugiye gukata ibibanza hafi 800 bizafasha kugabanya imyubakire y’akajagari
Mu rwego rwo kurandura no gukumira imyubakire y’akajagari ikunze kugaragara nk’igice kinini cy’uyu Murenge wa Kimisagara utuwe cyane ariko ugasanga nta bikorwa remezo birimo n’imihanda igera mu baturage bikabangamira iterambere ry’umurenge n’ubutabazi bw’ibanze igihe habaye inkongi y’umuriro.Ubuyobozi bw’umurenge bugiye gukata ibibanza hafi 800, i Muganza mu Kagali ka Kimisagara bizafasha abaturage gutura ahantu heza kandi hari n’ibikorwa remezo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur , avuga ko basabye uburenganzira inzego zirimo n’umujyi wa Kigali kandi ngo bamaze kubuhabwa, Ati:” Twasabye uburenganzira inzego zirimo n’umujyi wa Kigali kuhagiye gushyirwa site y’umudugudu kandi twarabuhawe . Abaturage bamaze kwihitiramo Komite izakurikirana igikorwa cyo gukata ibibanza”.
Biteganyijwe ko mu mpera z’ukwezi za Nyakanga 2022, mu gikorwa cy’umuganda rusange , ariho abaturage bazamurikirwa ku mugaragaro gahunda yo gukata ibibanza .
Umurenge wa Kimisagara , ni umwe mu Mirenge 10 igize Akarere ka Nyarugenge, uri mu marembo y’Umujyi wa Kigali kandi uhana imbibi n’Imirenge wa Kigali mu burengerazuba; Gatsata mu majyaruguru ; Gitega , Muhima Iburasirazuba ; Nyakabanda na Rwezamneyo mu majyepfo.
Ufite ubuso bungana na 3.19 km2 n’umubare w’abaturage basaga 34472. Ugizwe kandi n’Utugali dutatu aritwo Kimisagara, Katabaro na Kamuhoza.Uyu murenge ufite imidugudu 48. irimo ingo zisaga 7042. Abaturage bagize Umurenge wa Kimisagara batunzwe ahanini n’imirimo ihemba , ubucuruzi buciriritse ndetse n’ibimina bibafasha kugera ku gishoro.
Nkundiye Eric Bertrand