Igikomangoma Charles cy’Ubwongereza, Sauti Sol, Youssou N’Dour, Didier Drogba ,Gilberto Silva bari mu bateganijwe kwita amazina abana b’Ingagi mu muhango utagenijwe uyu munsi mu Kinigi.
Muri aba kandi hiyongeraho Salma Mukansanga umusifuzi umaze kwamamara, Louise Mushikiwabo umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, na Naomi Schiff Umubiligi ufite nyina w’umunyarwandakazi ukina gusiganwa mu modoka nk’uwabigize umwuga, nabo bazaha amazina abana b’ingagi.
Abana b’ingagi 20 nibo baza guhabwa amazina mu muhango uri bubere mu murenge wa Kinigi w’Akarere ka Musanze.
Uyu muhango ugiye kuba ku nshuro ya 18 ugamije kurengera ingagi zo mu misozi miremire zifatwa nk’izirimo gukendera ku Isi.
Izi nyamaswa zisanzwe zibana mu miryango nk’iy’abantu, muri iyi misozi miremire ihuriweho na DR Congo, u Rwanda na Uganda.
Imwe mu miryango yazo ibaho igenda yimuka ku mpande zinyuranye z’iyi misozi ititaye ku mipaka y’ibihugu.
Indi miryango ikunda kubaho itimuka cyane, ari naho inzobere mu by’izi nyamaswa zihera zibasha gukurikirana abana b’ingagi bavutse n’abahawe amazina mu muhango nk’uyu uteganyijwe.