Mu mujyi wa Kinshasa havutse amayeri atuma abagore babona amafaranga ku bagabo bakoranye imibonano idakingiye. Atira inkari umugore utwite akazereka cyangwa akazigura na muganga, ubundi akabwira umugabo ko yasamye.
Ubu buriganya ngo bumaze gukiza abakobwa benshi muri Kinshasa, cyane ko ngo babukorera abanyamahanga bakize, abanyapolitiki n’abandi bagabo bafite ingo.
Iyi nzira ifasha gusaranganya umutungo ngo ifasha abakobwa b’abanyeshuri kwikura mu madeni baba bafite no gukira mu gihe gito.
Nk’uko bamwe babitangariza Media Congo Press, ngo iyo umugabo wiyubashye ufite urugo akoreye aho (akoze imibonano nta gakingirizo) umukobwa aba asakiwe.
Umwe muri abo bakobwa ati, “ njye na bagenzi banjye twigana tuba dushaka kubaho uko tubyifuza. Nazagera Dubai nte? Nazahahira nte mu maduka ahenze yo mu Bushinwa, Turkia cyangwa Pretoria? Umuti ni ugushaka igitonto(bon tonton) nkakigusha mu mutego”.
Aba bakobwa bavuga ko izo ‘nkware’ bahurira nazo ku mbuga nkoranyambaga, mu maresitora ahenze no mu tubyiniro cyangwa binyuze mu ncuti zabo.
Bati, “iyo ubonanye n’incuti cyangwa umuvandimwe we akaguha nimero ugafatiraho, uragenda mugasangira kugeza aguye mu mutego”.
Aya mayeri ariko ngo ntahira besnhi, ngo kuko hakiri abagabo basengera bugacya, agakoresha amadolari 1000 cyangwa 5000 ariko bikarangira atageze ku ngingo, “ntasabe imibonano mpuzabitsina”.
Abandi bagabo aba bakobwa binubira ni abakunda kurira bombo mu ishashi(abakora imibona mpuzabitsina ikingiye).
Mu nseko, uyu ati: “hari n’abandi bagoye batakorera aho, urumva icyo nshaka kuvuga. Nk’uwo rero nta cyo wamukuraho, ntiwamuzanaho ibyo gusama”.
Inkari z’umugore utwite ni ‘umuti’ utabaho
Benshi mu bagabo bagwa muri uwo mutego n’abafite ingo zikomeye, bashobora gutanga ibishoboka byose ngo amakuru y’uko bateye inda atamenyekana ishyano (scandale) rikagwa.
Undi mukobwa ati, “aho niho ubwenge bwacu bukora noneho. Inkari z’umugore utwite zidukorera umuti, wa mugabo akabura amahwemo. Izi nkari ni bwo bwenge mbonanye abakobwa kuva nabaho”.
Akomeza agira ati, “iyo mbuze amakuru ku mugore utwite, njya kureba bamwe mu baganga twuzura, akampa agacupa karimo inkari z’undi murwayi utwite, nkahita nzishyira ihabara kugirango inyiteho neza muri icyo gihe ntwite. Iyo habura amezi abiri ngo ya ‘ngirwanda ivuke’, nshaka umuganga akavuga ko yavuyemo cyangwa umwana yavutse apfuye”.
Abaganga bafite uruhare runini muri ubu buriganya, ngo kuko niwe uhamagara se w’umwana akabimubwira. Akanamumenyesha ko umubyeyi agikeneye indi minsi mu bitaro yitabwaho ngo hataba izindi ngaruka.
Ibi rero bishyira abagabo ku nkeke, bakarekura amafaranga menshi ngo baramire ubuzima bw’umukunzi, kandi bagumane icyubahiro cyabo.
Ati, “agomba kwirinda ko umugore we abimenya, cyangwa rubanda ikamwumva. Ahitamo imishyikirano natwe tukabyungukiramo”.
Imibonano idakingiye yabaye bizinesi I Kinshasa, uwibeshye bamukenyeza rushorera bitwaje inkari z’umugore utwite.
Karegeya Jean Baptiste