Abantu 25 nibo bamaze kubarurwa ko baguye mu iturika ry’insinga z’amashanyarazi ryabereye mu gace ka Matadi Kibala muri Komini Mont Ngafulu mu murwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa.
Ibinyamakuru byandikirwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byanditse ko mu bantu baguye muri iri turika barimo abagore 23 bacuruzaga ibirirwa mu isoko ryo muri ako gace ko mu murwa mukuru .
Umuyobozi wa Polisi muri aka gace ka Ngafula, Lyly Tambwe yabwiye itangazamakuru ko uyu mubare ushobora gukomeza kwiyongera bitewe n’uko hari abatabawe bagihumeka gusa barembye bajyanwe ,mu bitaro binyuranye mu murwa mukuru Kinshasa.
Actualite CD yanditse ko uyu muyobozi yirinzwe gutangaza icyateye iri turika ry’amashanyarazi.
Ikigo gishinzwe iby’amashanyarazi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (SNEL) cyatangaje ko iri turika ryatewe n’uko amapoto agemura amashanyarazi muri aka gace yaguye, bitewe n’uko imvura yagwaga umuriro ufata aba baturage biganjemo abagore bacuruzaga imboga n’imbuto mu gace ka Mont Ngafulu.binyuze mu kuba bari bakandagiye mu mazi ari amashanyarazi.