Ibisubizo by’ibyavuye mu matora y’ejo kuwa gatatu tariki 20 Ukuboza byagaragaye kuva mu gitondo cyo ku wa kane mu bigo byinshi bikoreramo ibiro by’amatora i Kinshasa, mu gihe mu bindi bigo ibarura ry’amajwi ryari rikomeje.
Mu kigo cya Notre Dame de Fatima aho ibikorwa byo gutora byatangiye bitinze, abakozi babishinzwe bari batangiye kumanika ibyavuye mu matora mu gitondo.
Nko mu gace ka Athénée de la Gombe kubarura byari biri gukorwa mu biro byinshi by’itora. Abatangabuhamya bari bategereje ko ibisubizo byerekanwa kandi bemeza ko amatora yagenze neza.
Bamwe bagize bati: “Turangije gutora, twatangiye guhamagara izina rya buri mukandida maze umutangabuhamya umuhagarariye yandika umubare w’amajwi yabonye.”
Icyakora, abandi batangabuhamya bavuze ko mu biro bimwe by’itora habaye ibitagenda neza mu ibarura nk’uko radio Okapi ibitangaza.
Hari abagize bati: “Mu bindi biro, abakozi ba komisiyo y’amatora CENI ni bo bakoze ibyo kubarura byose ubwabo. Banze ko indorerezi ndetse n’abatangabuhamya binjira. Babaze, basezeranya kohereza ibisubizo birangiye”.
Mu bindi biro, kubara byakomeje ku manywa yo ku wa kane. Kuri uyu wa kane, mu biro byinshi, indorerezi n’abandi bantu birukiye ku biro by’amatora kugira ngo bamenye ibisubizo.