Umupasiteri wo muri Kinshasa ari gushakishwa kubera ibyaha akekwaho birimo iby’iterabwoba, aho yashyiriweho impapuro zo kumushakisha.
Uyu Mupasiteri yitwa Denis Lessie w’itorero rya Arche de Noé, ari gushakishwa n’Ubushinjacyaha Bukuru mu rukiko rw’ubujurire rwa Kinshasa-Matete.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubushinjacyaha ku wa Mbere tariki 20 Gashyantare.
Uyu mukozi w’Imana arashinjwa birimo iby’iterabwoba ry’ibitero, ibitutsi rusange ndetse n’ibikorwa byangiza yarezwe n’Ubushinjacyaha bukuru.
Mu itangazo ry’Ubushinjacyaha bwasabye inzego z’umutekano n’ubutasi “gukora ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo tumenye izina rya Denis Lessie (…), ubu uri guhunga.”
Muri Gicurasi 2014, Denis Lessie yari yarekuwe na gereza ya gisirikare ya Ndolo i Kinshasa afite impamvu nyoroshyacyaha kubera ko yamazeyo amezi 13, muri 15 yari yarakatiwe, kubera uburiganya mu rubanza yari ahanganyemo na Pasiteri Jean-Baptiste Ntawa.
RWANDATRIBUNE.COM