Ku bitaro by’Abashinwa bya Saint Therese i Ndjili mu murwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (Kinshasa) habereye imvururu zatewe nuko abakozi b’ibitaro bimye umurambo umuryango ukomokamo bitwaje ko wishwe na Covid-19.
Uyu muryango wangiwe ko ucyura umurambo wa nyakwigendera, aho abayobozi b’ibitaro bavugaga ko yishwe na covid -19 mu gihe umuryango wa nyakwigendera wo wemezaga ko umuntu wabo yazize indwara isanzwe idafite aho ihuriye na Covid-19.
Umwe mu bavuka mu muryango wa Nyakwigendera yagize ati” Ntibishoboka. Nyakwigendera ntabwo yapfuye azize coronavirus. Twese tuzi umukino wabo, barabikora kugirango batwake amafaranga menshi bitwaje ko yishwe na Coronavirusi, Ibi birasa no kudushinyagurira nk’abantu babuze umuntu wabo”
Ikinyamakuru Actu7. Cd cyanditseko uyu muryango hamwe n’abandi bantu baje kubafata mu mugongo bakanze ubuyobozi bw’ibitaro ko bari busenye umuryango w’uburuhukiro bw’ibitaro igihe cyose badahawe uburenganzira bwo gutwara umurambo wabo.
Inzego z’umutekano zagobotse ahabereye izo mvururu , aho bamwe mu bagize umuryango wa Nyakwigendera batawe muri yombi, naho umurambo wo ugumishwa mu buruhukiro bw’ibitaro ahategerejwe gutangazwa ibizamini bitanzwe n’ubuyobozi bw’ibitaro byemeza ko nyakwigendera yazize Covid-19 cyangwa uburwayi busanzwe.
(Ativan)