Mu mezi 2 asize Umuhungu w’uwahoze ari Perezida Habyarimana Juvenal Jean Luc Habyarimana yakoze urugendo rw’ibanga rugamije gusaba leta y’icyo gihugu gusigasira ubufatanye bwa FARDC na FDLR.
Amakuru Rwandatribune yamenye iyakesheje umwe mu bakozi b’ikigo cy’ubutasi bwa Congo-Kinshasa ANR utarashimye ko amazina ye atangazwa,avuga ko mu mataliki ya 05 Kamena kugeza mu mataliki ya 10 z’uko kwezi umuhungu wa Nyakwigendera Perezida Juvenal Habyarimana yakoze ingendo mu mujyi wa Kinshasa ku butumire bwa Perezida wa Congo Antoine Felix Kisekedi Tchilombo.
Uyu mutangabuhamya avuga Jean Luc yabonanye na mukuru wa Perezida Kisekedi witwa Roger ILUNGA bakavugana ku bijyanye n’imikoranire ya Leta ya Kinshasa n’umutwe wa FDLR,muri ibyo biganiro havuzwe ku barwanyi ba FDLR barimo Maj Kizito ufungiwe muri Gereza ya Munzenze n’abandi basilikare benshi bafungiwe muri Gereza za ndolo,Makala na Angenga umutwe wa FDLR ukaba warakomeje gusaba Leta ya Congo ko yabarekura ariko bikaba byaratinze,bimwe mu byari byajyanye uyu muhungu wa Habyarimana harimo kunvisha ko Leta Kinshasa yarekura abo bantu.
Mu bindi byaganiriweho na Leta ya Kinshasa n’igitutu gikomeje gusabwa iyo Guverinoma cyo kureka imikoranire yayo na FDLR,aho Perezida wa FDLR Byiringiro Victor yaba yarakunze kwereka uyu Jean Luc Habyarimana ko bafite impungenge ko FARDC yazabahinduka ikabarasa nkuko byagenze mu myaka ya 2013,aha rero Jean Luc Habyarimana yavugiraga uyu mutwe asaba ko abarwanyi bawo bavangwa na Wazalendo kugirango haboneke uburyo bwo kujijisha umuryango mpuzamahanga.
Jean Luc kandi yabonanye na Gen.Maj Christian Ndayiwey ukuriye urwego rw’ubutasi rwa Congo DEMIAP n’abandi bayobozi batandukanye,bivugwa ko Jean Luc Habyarimana yabonanye na Gen.Maj Aglicole Ntirampeba uhagarariye uBurundi muri Congo-Kinshasa gusa ibyo bavuganye ntibyagiye ahagaragara.
Kuva umutwe wa FDLR washingwa mu mwaka wa 2002 Jean Luc Habyarimana yagizwe umwe mu bajyanama b’icyubahiro b’uyu mutwe ndetse akaba awufasha gukusanya inkunga z’amafaranga,ikindi Rwandatribune yamenye n’uko byinshi mu byemezo bifatwa na Perezida wa FDLR kenshi uyu muhungu wa Habyarimana aba yabigizemo uruhare.
Igihugu cya Congo Kinshasa gifatanyije n’uBurundi byakunze kugaragara ko bifite inyota yo guhirika ubutegetsi buyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame bukoresheje imitwe ya FDLR, RNC na CNRD/FLN gusa Leta y’uRwanda yakomeje kwereka Congo n’uBurundi ko igihe cyose bizacana umuriro aribyo bizawota mbere,kandi Leta y’uRwanda yavuze ko ntawe izasaba uruhushya n’umwe rwo kwirengera.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.com