Abaturage bambuwe n’itsinda ry’ubwisungane mu kwivuza barasaba ubuyobozi ko bwabishyuriza amafaranga bambuwe.
Uwimana Christine ni umwe muri abo baturage uvuga ko ku itariki ya 23 Ukwakira 2018 aribwo afatanyije na bagenzi be batatu bambuwe amafaranga yabo aribo Iyamuremye Patrick na Uzabakiriho Jean Bosco, bafashe icyemezo cyo kwandikira umuyobozi w’akarere ka Kirehe bamusaba ko barenganurwa maze bagahabwa amafaranga yabo bambuwe agera ku bihumbi 50058.
Mu gusubiza abaturage, tariki ya 24 Gicurasi 2019 Umuyobozi w’akarere ka Kirehe yaje kwandikira ubuyobozi w’akagari ka Cyamigurwa n’ubw’umurenge wa Mushikiri ko bagomba gufasha abo baturage maze bagasubizwa amafaranga yabo, none imyaka ikaba ibaye itatu ikibazo cyabo kitarakemurwa.
Uwimana yagize ati” Abandi barayahawe ariko twe bigeze mu mezi atatu ya mbere ntitwigeze tuyahabwa, nitwe batatu tutigeze tuyabona”.
Aba baturage barasaba ko bahabwa amafaranga yabo kugirango batange ubwisungane mu kwivuza kuko igihe cyo kwishyura kigeze.
Yakomeeje agira ati “Aya mafaranga nayatanze binduhije kuko najyaga kuyapagasiriza nkora akazi ko guhingira abantu ngo nyabone none ngo bayanyambure, ntibishoboka”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushikiri, Hakizamungu Adeleti avuga ko ikibazo Cy’abaturage bambuwe n’itsinda bashyiragamo amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ko atarakizi maze bagasaba ko bamugana hakarebwa uburyo cyakemuka.
Ati ” Mu myaka yabanjye ya 2018 na 2019 nari ntaragera muri uyu murenge, kandi nabo barabizi ko ntigeze mbimenya. Gusa kuva nkimenye ngiye guhita nshaka uburyo cyakemuka vuba maze abaturage basubizwe amafaranga yabo”.
Uyu muyobozi akaba avuga ko Leta yahagurutse ikaba ishaka ko nta muturage wayo warengana, akaba ariyo mpamvu abo baturage bagomba gusubizwa amafaranga yabo.
Iri tsinda y’aba baturage ryari rigizwe n’abantu 61, aho batangaga amafaranga ibihumbi 6000 kabiri mu kwezi nyuma bakaza kugabana buri mwaka babanjye gukuramo amafaranga ya mitiweri bitewe n’umubare w’umuryango umuntu afite.