Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe barasaba ubuyobozi bw’Akarere ko bwabakorera umuhanda uva ahitwa Cyunuzi werekeza ku biro by’Umurenge wa Gahara bitewe nuko wangiritse imodoka zitwara abagenzi zikavamo.
Abaturage bavuga ko umuhanda Cyunuzi- Gahara utarangirika wahozemo imodoka zitwara abagenzi none imyaka ikaba irenga ibiri bahendwa n’ingendo bitewe nuko batega moto ndetse bikaba biri kudindiza ibikorwa by’iterambere aho batuye.
Abo baturage bavuga ko nubwo ubuyobozi bwashyizemo VUP ngo iwukore nta gisubizo kirambye bitanga kuko n’ubundi imodoka zitwara abagenzi zavuyemo bitewe no kuba warangiritse cyane.
Nshimiyimana Emmanuel atuye mu Mudugudu wa Rugina yagize ati: “Uyu muhanda wahoze ucamo imodoka zitwara abagenzi ariko warangiritse cyane bituma bisi zivamo ku buryo na VUP itakemura iki kibazo. Moto ziraduhenda zikaduca ibihumbi 2000 kuko ku modoka twishyuraga amafaranga y’u Rwanda 500.”
Yakomeje agira ati, “Imodoka zatuzaniraga umucanga n’amabuye yo kubaka inzu zacu zabuze aho zinyura ku buryo ziza zikawusiga mu nzira, ubundi natwe tugakoresha amagare n’ingorofani. Biratuvuna kandi bikaduhendesha bityo tukaba dusaba ko wasanwa tugakomeza ibikorwa by’iterambere.”
Munyengabe Jean Marie Vianney nawe yagize ati: “Iyo imvura yaguye usanga bizamba cyane kuko umumotari agutwarira 2 500 bitewe nuko imodoka ya Ritco itwara abagenzi yahozemo yavuyemo. Ubu twagize ibibazo kuko bisi ntiyarenzaga amafaranga 500. Twifuza ko ubuyobozi bwakongera gukora uyu muhanda ubuzima bukoroha nkuko bwahoze.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yavuze ko umuhanda uhuza Akarere ka Kirehe na Ngoma kandi iki kibazo bakizi ndetse hakaba hamaze gukorwa inyigo, ubu hari gushakwa ingengo y’imari izawubaka hagashyirwamo kaburimbo.
Yagize ati: “Inyigo twarayisoje, ubu turi mu buryo bwo gushaka ingengo y’imari kugira ngo wubakwe ushyirwemo kaburimbo ariko ibyo mu gihe bitarakorwa turaba dukora imiganda n’abaturage, akarere dushake uko twashyiramo laterite tukabona kwegera abikorera bafite imodoka kugira ngo bagaruke mu muhanda ukoze neza.”
Yakomeje agira ati: “Nuko muri iyi minsi imvura iri kugwa cyane hamwe na hamwe hakangirika cyane ariko muri iyi minsi twari dutegereje ko igabanyuka tukahatunganya dukoresheje laterite mu gihe tugishaka ingengo y’imari yo gushyiramo kaburimbo.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe butangaza ko umuhanda wakorewe inyigo uzashyiramo kaburimbo uva Cyunuzi- Gahara ukabahuza n’Akarere ka Ngoma mu Murenge Mutenderi ureshya na kilometero 22.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com