Umufomo w’imyaka 46 y’amavuko ukorera mu kigo nderabuzima cya Mahama mu karere ka Kirehe yatawe muri yombi. Uyu mugabo yatawe muri yombi n’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB.
Uyu muforomo akaba akurikiranweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 23 wari ugiye kuhabyarira.
Urwego rw’ubushinja cyaha RIB rutangaza ko ubwo uwahohotewe yafatwaga, yahise atabaza uwo muforomo ahita afatwa.Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Kirehe, mu gihe hari gutunganywa Dosiye ye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Bwana Murangira B Thierry, umuvugizi wa RIB yatangaje ko yasabye abafite imyitwarire nk’iyo ibaganisha ku byaha bikomeye.
Ati:” Ntabwo RIB izihanganira umuntu wese uzishora mu byaha nk’ibi. Ni ubunyamwuga buke kandi bihanwa n’amategeko gufatirana umuntu uri mu ntege nke warangiza ukamukorera ibyaha nk’ibyo. RIB irashishikariza abantu bose ko bakwirinda gukora icyaha nk’iki, kuko ugikoze wese atazihanganirwa, azafatwa akabiryozwa”.
Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato gihanwa n’ingingo ya 134 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uhamwe n’iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 RWF ariko atarenze 2.000.000 RWF
Jessica Umutesi