Ubuyobozi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru iheruka gusurwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame bwashyizeho ingamba zikarishye mu rwego rwo guhangana n’umwaduko wa gatatu w’icyorezo Covid-19.
Izi ngamba zashyizweho kuri uyu wa 29 Kamena 2021 zigatangazwa n’umuyobozi w’iyi Ntara Lt Gen Constant Ndima Kongba, zirimo ko amasaha y’umukwabu(Curfew) yavanwe saa yine z’ijoro(21h00) ashyirwa saa tatu . Aya mabwiriza kandi avuga ko umuntu wese uvuye mu kindi gihugu yinjira muri iyi Ntara azajya yerekana icyemezo ko yipimishije Covid-19 mu masaha make ari imbere (PST).
Umuvugizi wa Guverinema ya Kivu ya Ruguru Sylvain Ekenge Bomusa, yavuze ko izi ngamba zafashwe nyuma yo kuganirwaho na Komite y’Intara mu nama y’umutekano, nyuma yuko bibigaragaye ko abaturage bava muri Kivu ya Ruguru bajya mu zindi ntara abenshi aribo barigusanganwa Covid-19.
Aya mabwiriza akomeza avuga ko umugenzi uvuye mu yindi ntara ushaka kwinjira muri Kivu y’Amajyaruguru agomba kubanza kwerekana icyangomwa ko yipimishije Covid-19. Abantu batwarwa mu modoka rusange bagabanijwe . Ibiriyo no kunamira uwapfuye mu ngo nabyo birabujijwe. Uwitabye Imana azajya avanwa kwa Muganga ahitishirizwa ku irimbi, nabwo umubare w’abagomba kumuherekeza ntugomba kurenga 50.
Izi ngamba zashyizweho muri Kivu y’Amajyaruguru zivuguruye izashyizweho na Guverinma y’igihugu kuwa 15 Ukuboza 2020. Kuwa 15 Kakmena 2021 nibwo umukuru w’igihugu Antoine Felix Tshisekedi yavuze ko igihugu cyinjiye mu mwaduko wa gatatu wa Covid-19. Bivugwako aha muri Kivu ya Ruguru icyateye iyi mibare y’ubwandu bushya kwiyongera zirimo n’uko ibihugu bihana imipaka na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Rwanda na Uganda) icyorezo gikomeje kwiyongera umunsi ku munsi.