Mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Ukuboza 2021, Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko cyasubije inyuma ibitero by’inyeshyamba za M 23 zari zigabye mu gace ka Runyoni ko muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo muri Kivu y’Amajyaruguru(Socola 2) Lt Col Guillaume Ndjike Kaïko,yemeje aya makuru , avuga ko FARDC yari iryamiye amajanja ubwo izi nyeshyamba zageragezaga kwigarurira aka gace kari mu misozi miremire ya Rutshuru.
Yagize ati: “ Cyari igitero kigamije kongera gufata agace ka Runyoni bigeze gufata mu minsi yashize. Ingabo zacu zifite umuhati zabasubije inyuma , turagirango twemeze ko dufite umuhati n’ubushake bwo kuirinda buri gace kose k’igihugu”.
Lt Col Ndjike yavuze ko kuri ubu mu gace ka Runyoni umutekano ari wose , ndetse aboneraho gutangaza ko ingabo z’igihugu zigiye gukomeza umukwabu wo guhiga abarwanyi baba bihishe mu bice bya hafi cyangwa ababa bivanze mu baturage.”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, abaturage bari benshi mu mihanda yo muri aka gace ka Runyoni bemeza ko bahuruye kubera amasasu menshi yumvikanye muri aka gace kakunze kuba ibirindiro by’inyeshyamba za 23 Mars (M23) kuva mu mwaka 2012.
Nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zigeze gufata umujyi wa Goma mu mwaka 2013, zaje gusubira inyuma zitanga agahenge kugeza kuwa 7 Ukwakira 2021 ubwo zongeraga kugaba ibitero zikanafata uduce twa Runyoni na Chanzu two muri Teritwari ya Rutshuru.
Iki gihe ariko izi nyeshyamba ntizahatindanye kuko mu minsi ibiri gusa FARDC yahise itangaza ko yongeye kwigarurira utwo duce twari mu maboko y’aba barwanyi.