Kuva kuri uyu wa gatanu tariki 23 kanama, General de Brigade Jacques Ichaligonza niwe uyoboye ingabo za Kongo(FARDC) ziri mu gikorwa cya gisirikari kiswe « Sokola 1 »(Sukura 1) kigamije kurwanya abigometse ku butegetsi bwa Uganda bibumbiye mu mutwe wa ADF babarizwa ku butaka bwa Beni muri Kivu y’amajyaruguru. Mbere yo kugirwa.
umugaba wa Sokola 1, Jenerali Ichaligonza akaba yari asanzwe ayoboye igikorwa cya gisirikari cya Sokola 2 kigamije guhashya inyeshyamba za FDRL zirwanya leta y’u Rwanda n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Kivu y’amajyaruguru.
Jenerali Ichaligonza asimbuye kuri uyu mwanya jenerali majoro Marcel Mbangu wari umaze imyaka ine ayobora ibikorwa bya gisirikari bya sokola 1 mu gace ka Beni.
Abagize sosiyete sivile bo muri iyi ntara bakaba bishimiye ukuza kwa Jenerali Ichaligonza. Bakaba bavuga ko icy’ingenzi bakeneye kuri uyu mugaba mukuru mushya wa sokola1 ari ukugarura amahoro n’umutekano mu gace ka Beni.
Hashize igihe kitari gito intara n’umujyi wa Beni byugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke. Inyeshyamba z’abagande zigize umutwe wa ADF zikaba zishinjwa kuba ku isonga y’ubwicanyi no kujyana bunyago abaturage muri aka gace.
Ubwo Félix Tshisekedi , Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yagezaga ijambo ku bakuru b’ibihugu bigize umuryango ugamije iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’amajyepfo (SADC) bari bateraniye mu nteko yabo ya 39, yashoje imirimo ku cyumweru ku wa 18 Kanama i Dar-Es-Salaam muri Tanzaniya, yifuje ko ibihugu biwugize byahuriza hamwe imbaraga mu gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke gikomeje guterwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa RDC, nk’uko amahanga yishyize hamwe mu kurwanya iterabwoba ku isi.