Umuyobozi w’Umurenge wa Katwe yishwe n’abitwaje intwaro FDLR niyo ishyirwa mu majwi
Umuyobozi w’Umurenge wa Katwe witwa Mumbere Ndaki Salima yishwe n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana mw’ijoro ryo Kuwa 29 Gicurasi 2021 rishyira Kuwa 30 Gicurasi 2021 mu gace ka kyaghala gaherereye muri Sheferi ya Bwito, Teritwari ya Rutshuru intara ya Kivu y’amajyaruguru.
Nk’unko byatangajwe na Aime Mukenda utuye aho byabereye, ngo Mumbele Ndaki Salima yarasiwe iwe murugo mu saha akuze y’ijoro,aho yabanjwe kwakwa amafaranga,abamwishe baje bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bikekwa ko ari abarwanyi ba FDLR.
Aya makuru akaba yanemejwe n’intumwa za Guverinieri ziherereye i Kibirizi ndetse zinongeraho ko usibye n’iyicwa ryuwo muyobozi hakurikiyeho imyivumbagatanyo y’abaturage bamaganye ubwo bwicanyi ,anongeraho ko ubu hatangiye gukorwa iperereza kugirango hamenyekane abakoze ayo marorerwa.
Deogratias Kamate umwe mu ntumwa za Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru yagize ati :Ubu bugizi bwa nabi bwateje imyivumbagatanyo mu baturage. Ubu iperereza ryatangiye kugirango hamenyekane abihishe inyuma y’aya mahano.”
Yahamagariye abaturage gutuza no gukorana n’inzego zishinzwe umutekano kugirango bakomeze guhangana n’ibikorwa biteza umutekano muke bikomeje kwibasira Teritwari ya Rutscuru.
Mwizerwa Ally