Abaturage bo mu gace ka Burherere muri Sheferi ya Kaziba mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo batwise abantu 5 bakekwaho ubujura ari bazima kugeza ubwo 3 muri bo bahise bahasiga ubuzima.
Umwe mu baturage batuye aka gace yabwiye isoko ya Rwandatribune iri muri Teritwari ya Walungu ko batatu muri aba batwitswe bafatiwe mu rugo rw’umuturage utuye i Kaziba bagahita batangira kubakubita nyuma barabatwika bahita bose bapfa.
Abandi 2 mu batwitswe bivugwa ko bafatiwe muri Gurupoma ya Ngando . Bivugwa ko abaturage bari bariye karungu bateye aho aba bagabo 2 bari bafungiye babakurayo bahita babatwika. Aba bajura bafatiwe i Ngando bivugwa ko bafatanwe ibikoresho bya Gisrikare ku buryo bikekwako bari bamwe mu barwanyi b’imitwe yitwara gisirikare ikorera muri Kivu y’Amajyepfo.
Charles Irenge uyobora Sosiyete Sivili mu gace ka Kaziba yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zahagobotse aba babiri batarashiramo umwuka , ari nazo zahise zibajyana kuba zibafunze mu gihe iperereza rigikomeje.