Ndabuye Sadiki Espoir uzwi nka Richa, wiyamamarizaga ku mwanya w’umudepite ku rwego rw’intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yishwe arashwe n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana kugeza ubu
Bamwe mu babibonye bari hafi y’ibitaro b’ikuru bya Uvira bavuga ko uyu mugabo yarashwe mu ijoro ryo kuwa gatanu ahagana mu ma sa moya avuye mu bikorwa byo kwiyamamaza. Abamurashye kugeza ubu ntibaramenyekana.
Ibi byatumye ku munsi w’ejo kuwa gatandatu mu mujyi wa Uvira hirirwa imyigaragambyo yo kwamagana urupfu rw’uyu mukandida depite ubusanzwe ubarizwa mw’ishyaka rya UDPS riyobowe na Perezida Felix Tshisekedi ndetse akaba yari anakuriye urugaga rw’abacuruzi mu mujyi wa Uvira.
Iyi myigaragambo itoroshye yatumye umuhanda kuva Kavimvira kugeza Kalimabenge ufungwa, amafoto y’abakandida depite yari ku mihanda aratwikwa, akaba ari imyigaragambyo yari igizwe ahanini n’urubyiruko rwatwikaga amapine mu muhanda ahandi bagashyira za bariyeri mu nzira bakoresheje ingiga z’ibiti.
Abavuganye n’Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru barimo Godelive Rugambo uyobora sosiyete sivile muri Uvira bavuga ko babajwe n’urupfu rw’uyu mu kandida wishwe arashwe ariko abamwishe bakaba bataramenyekana.
Yagize ati “Kuri twe, n’umubabaro mwinshi cyane ndetse n’amarira menshi. Twatakaje intwari. Namubonye agiye kwiyamamaza kwa mwami mu saa kumi nyuma yaho nza kumva bavuze ngo yarashwe, abandi ngo yapfuye ni ibintu byatubabaje cyane.”
Godelive Rugambo yakomeje asaba leta ya Congo gukora iperereza igafata abagize uruhare mu iyicwa rya Ndabuye aho bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Uvira bavuga ko, iyicwa ry’uyu mukandida depite ryahagaritse imirimo yose muri uyu mujyi.
Mbere y’uko uyu mu kandida depite wishwe atanga kandidatire mu kwezi kwa munani, hari agatsiko k’abantu kamusabaga kutiyamamaza kuko bamwitaga Umurundi. Ibyo we yahakanye, akavuga ko ari Umuvira
Inzego zishinzwe umutekano muri Uvira zivuga ko zatangije ipereza ku bijyanye n’iyicwa rya Ndabuye Sadiki Espoire
Ubwicanyi nk’ubu bwibasira abakandida buranavugwa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aho kandida depite Joseph Tchombe yishwe nawe avuye kwiyamamaza muri Teritwari ya Beni kuwa gatanu ushize.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com