Ikipe y’abanyamujyi ya Kiyovu Sports, yahanishijwe kuzakina umukino umwe nta bafana bayo bari muri stade nyuma yuko bamwe mu bafana bayo batutse Mukansanga Salma.
Ni igihano cyatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023, nkuko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Iri tangazo rivuga ko komisiyo ishinzwe imyitwarire ya FERWAFA, yakiriye ikirego cy’aba bafana, ikagikorera isesengura.
FERWAFA ivuga ko iyi komisiyo yatumije ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kugira ngo busobanure iby’iriya myitwarire itaboneye yaranze bamwe mu bafana bayo batutse Makansanga tariki 20 Mutarama 2023 nyuma y’umukino wahuje iyi kipe na Gasogi United, warangira bagatuka Mukansanga.
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwagaragaje ko na bwo butanejejwe n’imyitwarire y’abafana batukanye, ndetse ko bwayamaganye.
Mu myanzuro y’iyi komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA, ivuga ko hashingiye ku ngingo ya 36 ijyanye no gutegejwa gukina nta bafana aho riteganya ko “gutegekwa nta bafana bituma amashyirahamwe, amakipe akina umukino runaka nta bareba umupira bari ku kibuga.”
Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yahanishije ikipe ya Kiyovu Spots kuzakina umukino umwe bazakira nta bafana bari ku kibuga bakimara kumenyeshwa iki cyemezo.
RWANDATRIBUNE.COM